Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko agera kuri miliyoni 86 Frw ari yo Rayon Sports igomba kwishyura abakinnyi yaguze n’abo yongereye amasezerano, mu gihe aba bafitiwe ibirarane by’ukwezi kwa Kanama hamwe n’ukwa Nzeri kuri kugana ku musozo.
Ku ikubitiro, Rayon Sports yateganyaga kubona aya mafaranga ku mukino wayo na Azam FC kuri Rayon Day gusa birangira ukuwe kuri Stade Amahoro, bivuze ko asaga miliyoni 200 Frw iyi kipe yateganyaga kubona, yaje kuhakura agera kuri miliyoni 72 Frw yonyine.
Iyi kipe yabwiye abakinnyi ko bakwihangana bakazishyurwa nyuma y’umukino wa APR FC wari uteganyijwe tariki ya 14 Nzeri, gusa uza kugirwa ikirarane nyuma y’aho iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ikomereje mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora ya CAF Champions League.
Umwe mu baba muri Rayon Sports yabwiye IGIHE ko kuri ubu nta handi bateganya amafaranga yazira rimwe uretse ku mukino bazahuriramo na APR FC uteganyijwe tariki ya 19 Ukwakira 2024.
Ati “Ntabwo naca ku ruhande, umukino wa APR FC ni wo duhanze amaso ngo dushobore gukemura ibi bibazo by’amikoro biri mu ikipe.”
“Hari abantu bari gufasha ikipe ngo ibe yabaho umunsi ku munsi ariko biragoye ko aba bageza kuri miliyoni 100 Frw zikenewe ngo byibura twishyure ibirarane dufite.”
Kugeza ubu, ntibiremezwa neza ko umukino wa APR FC na Rayon Sports uzakinwa tariki ya 19 Ukwakira kuko amakuru ava muri FERWAFA avuga ko Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ashobora kugumana abakinnyi nyuma y’umukino wa Bénin uzaba tariki ya 15 Ukwakira, kugira ngo bitegure uw’amajonjora ya CHAN 2024 uteganyijwe tariki 26 uko kwezi.
Ikipe y’Igihugu ’Amavub’ ntiramenya ikipe izatangira ikina na yo, gusa mu gihe yatangirira hanze y’u Rwanda byaba bigoye ko umukino ukinwa mu mpera z’icyumweru kandi ikipe iri bufate indege nyuma y’iminsi itatu.
Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino izahuriramo na Rutsiro FC ku wa Gatandatu, aho bivugwa ko abahoze bayiyobora ndetse n’abagize itsinda rya Special Team bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 5 Frw yo kwitegura uyu mukino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!