Ku wa 19 Kanama ni bwo Mitima Isaac yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu Ikipe ya Al-Zulfi yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.
Uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, yari yabanje kumvikana na yo kuyasesa ariko akagira ibyo ayigenera.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko kugira ngo Gikundiro yemere kurekura uyu myugariro wo hagati habanje kubaho ibiganiro hagati y’impande zombi.
Imitirere y’amasezerano Mitima yari afite muri Rayon Sports
Mitima Isaac yavuye muri Rayon Sports amaze imyaka itatu ayigezemo, aho yari yabanje gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma ayongera tariki ya 1 Nyakanga 2023.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko, icyo gihe, Mitima yasinye imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw, ariko abwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko asinye umwaka usanzwe, atari umwaka w’imikino.
Ibi bivuze ko yagombaga kujya ahembwa amezi 12 ku mwaka, mu gihe hari abasinya umwaka w’imikino bahembwa gusa mu gihe cy’amarushanwa.
Hejuru y’ibyo, mu mwaka wa mbere w’amasezerano, Mitima Isaac yahembwaga ibihumbi 900 Frw mu gihe mu mwaka wa kabiri yagombaga kujya ahembwa miliyoni 1 Frw ku kwezi.
Ubwo umwaka w’imikino wa 2023/24 warangiraga muri Gicurasi, Rayon Sports ntiyari ifite amafaranga ahagije, ihemba abakozi bayo bose igice cy’umushahara.
Mitima Isaac yanze ko bamuhemba icyo gice, kugeza mu ntangiriro z’imyiteguro z’umwaka w’imikino mushya muri Nyakanga.
Icyo gihe, yahise yanga gusubukura imyitozo hamwe n’abandi, avuga ko ikipe imubereyemo imishahara y’amezi abiri (Gicurasi na Kamena), kugira ngo agaruke ari uko abanza kuyabona.
Hagati aho, na bwo Rayon Sports yatanze igice cy’umushahara [cyuzuza umushahara wose wa Gicurasi] ku bakinnyi bari bagifite amasezerano akomeza kugira ngo babashe gusubukura akazi bameze neza.
Mu bahembwe icyo gihe harimo na Mitima Isaac wishyuwe ibihumbi 450 Frw [igice cy’umushahara wa Gicurasi], dore ko iyo hagumamo amezi abiri, nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya, yashoboraga gusaba gutandukana n’ikipe imaze amezi abiri itamuhemba.
Gusa, uyu mukinnyi ntiyishimiye kubona ibihumbi 450 Frw muri miliyoni 1,8 Frw yagombwaga n’ikipe ndetse kugeza mu mpera za Nyakanga, aya mafaranga yasatiraga kuba miliyoni 2,35 Frw [guhera muri Nyakanga yari atangiye guhembwa miliyoni 1 Frw ku kwezi nk’uko biri mu masezerano].
Nyuma yo kubona ko guhita atandukana na Rayon Sports bitakunda, Mitima yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ko yabonye indi kipe imwifuza, bityo baganira akaba yayerekezamo.
Rayon Sports yamwibukije ko mu masezerano bagiranye mu 2023, harimo ko mu gihe hari indi kipe yamwifuza, habaho kuganira na Rayon Sports cyangwa hagatangwa ibihumbi 30$.
Rayon Sports yemeye kurekura Mitima ariko akayishyura miliyoni 10 Frw
Mitima wari wakuruwe no kuba yajya gukina hanze, yasabye Rayon Sports kumworohereza, ayibutsa ko amaze kuyikinira umwaka umwe, ndetse hasigaye undi umwe mu gihe yayisinyiye kuri miliyoni 15 Frw gusa.
Yinginze avuga ko nk’umukinnyi w’Umunyarwanda akwiye gufashwa gutera imbere kuko na we yagerageje kubanira ikipe, impande zombi zemeranya gusesa amasezerano ariko hakorwa andi y’ubwumvikane agomba kubahirizwa.
Muri aya masezerano mashya yakozwe ku wa 30 Nyakanga 2024, hagati ya Perezida wa Rayon Sports na Mitima Isaac, impande zombi zemeranyije “iseswa ry’amasezerano ryumvikanyweho” ariko hashyirwamo ibyo umukinnyi agomba kubahiriza.
Muri byo harimo ko niba umukinnyi agiye kugenda, nta kipe yo mu Rwanda yemerewe kujyamo ndetse agomba kwishyura Rayon Sports 7600$ (agera kuri miliyoni 10 Frw) bitarenze tariki ya 10 Kanama 2024, bitaba ibyo ubu bwumvikane bugata agaciro.
Rayon Sports yagombaga guha uyu mukinnyi urupapuro rumurekura (release letter) ndetse ikaba yamuhaye icyangombwa cyo kwerekeza mu ikipe nshya (ITC) bitarenze iminsi ibiri y’akazi nyuma yo kwishyurwa amafaranga.
Impande zombi zumvikanye kandi ko Mitima Isaac yigomwa ibirarane by’imishahara Rayon Sports yari imubereyemo bingana na miliyoni 2,35 Frw.
Nyuma y’ubu bwumvikane, Mitima yerekeje muri Uganda gushaka uko abona Visa yatuma agera mu Misiri aho ikipe yamushakaga yakoreraga imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko yakomeje kwifashisha ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo abone ibaruwa ajyana kuri Ambasade ya Arabie Saoudite i Kampala.
Itariki [10 Kanama] Mitima yagombaga kwishyuriraho Rayon Sports yarenze atarishyura, ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemera gukomeza kumufasha, kuko yari yaramaze kugenda, kugira ngo abone ikipe, nibyanga burundu ari bwo azagaruka mu Rwanda.
Nyuma yaho, Mitima yabwiye Rayon Sports ko yamaze gusinya ndetse amafaranga yayabonye ariko bigoye kuyohereza kuko byamusaba kwishyura menshi, avuga ko yasanze uburyo bwiza ari ukureba uwo ayaha akazayashyikiriza abayobozi ba Gikundiro ageze i Kigali.
Icyo gihe ni bwo IGIHE yanditse ko nubwo Mitima yasinyiye Ikipe ya Al-Zulfi, ariko Rayon Sports izamurekura ari uko yamaze kubona amafaranga bumvikanye.
Gusa, ntibyagenze gutyo, ahubwo Rayon Sports yakubiswe n’inkuba ubwo yabonaga ko Mitima Isaac yakinnye umukino wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite tariki ya 21 Kanama kandi nta byangombwa (ITC) yamuhaye.
Ni mu gihe iyi kipe yari yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko uyu mukinnyi agomba kuyishyura 7600$ mbere yo kubona ITC, inashyiraho kopi y’amasezerano y’ubwumvikane bw’impande zombi.
Rayon Sports igiye kurega Mitima n’uwamufashije kubona ITC
Amakuru avuga ko Mitima akibona amaze kubona ibyangombwa no gukina umukino we wa mbere, atigeze yongera kuvugana na Rayon Sports yari atarishyura amafaranga.
Bivugwa kandi ko hari abo yabwiye ko ntacyo azaha iyi kipe nubwo IGIHE yagerageje kumuvugisha, ariko ntaboneke kuri telefoni cyangwa ngo asubize ubutumwa twamwandikiye kuri WhatsApp.
IGIHE yamenye ko umwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA ari we wemeje ubusabe bwa ITC ya Mitima Isaac mu gihe yagombaga kubanza kubaza Rayon Sports niba yararangizanyije n’uyu mukinnyi kugira ngo ahabwe icyo cyangombwa.
Kwemerera Mitima kubona icyo cyangombwa byari bivuze ko ubwumvikane yagiranye na Rayon Sports bwashyizwe mu bikorwa nyamara bitarigeze bibaho.
Nyuma y’aho uyu mukinnyi yakomeje gukwepa ubuyobozi bwa Rayon Sports, iyi kipe yashatse umunyamategeko uzayifasha kurega muri FIFA, Mitima Isaac n’uwamufashije kubona ITC kuko bitumvikana uburyo yayitanzemo atabajije ikipe kandi akenshi bikorwa.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ni ryo rishobora guhagarika ITC yahawe Mitima Isaac mu gihe we n’ikipe ye baba bananiwe gushyira mu bikorwa ibyo Ikipe ya Rayon Sports isaba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!