00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igiye gutangaza umutoza n’abandi bakinnyi bashya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 July 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho ashobora gutangazwa nk’Umutoza mushya wa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga, nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana ibijyanye n’amasezerano.

Rayon Sports yatangiye kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25, nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana n’Umufaransa Julien Mette muri Kamena.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo iyi kipe itangaza byinshi birambuye kuri ‘Rayon Sports Week’ na ‘Rayon Sports Day’ iteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ari bwo kandi hamenyekana Umutoza mushya wa Rayon Sports byitezwe ko ari Umunya-Brésil Robertinho umaze iminsi aganira na yo.

Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Robertinho nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania mu Ugushyingo. Andi makipe yatoje nyuma yo kuva mu Rwanda ni Gor Mahia FC yo muri Kenya na Vipers SC yo muri Uganda.

Uretse umutoza, byitezwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo Rayon Sports itangaza ikipe izakina na yo ku Munsi w’Igikundiro aho yamaze kumvikana na Azam FC yo muri Tanzania.

Biteganyijwe ko uyu mukino wo ku wa 3 Kanama, uzabera kuri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Rayon Sports itegerejwemo kandi abakinnyi babiri bashya bataha izamu. Mu bo imaze iminsi iganira na bo harimo Umunya-Ghana James Akaminko wakiniraga Azam FC mu kibuga hagati ariko akaba yayerekezamo nk’intizanyo.

Abo yamaze gutangaza ni Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.

Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wigaragaje mu mukino wa gicuti Gikundiro yanganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1 ku wa Gatandatu, byitezwe ko na we azazamurwa mu ikipe ya mbere.

Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti n’Amagaju FC ku wa Gatatu saa Cyenda i Huye.

Rayon Sports iri kwitegura 'Umunsi w'Igikundiro' izizihiza ku wa 3 Kanama aho byitezwe ko izakina na Azam FC yo muri Tanzania
Robertinho ashobora gutangazwa nk'Umutoza wa Rayon Sports yaherukagamo mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .