Rayon Sports ntabwo yagize intangiriro nziza za Shampiyona dore ko imaze kunganya imikino ibiri yahuriyemo na Marines n’Amagaju kuri mu gihe uwa gatatu yari bukinemo na APR FC waje kugirwa ikirarane kubera iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu mikino nyafurika.
Umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona iyi kipe idafite umuyobozi kuri ubu ikazawukina na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama saa Moya z’ijoro kuri Stade Amahoro.
Muhire Kevin akaba yasabye abakunda iyi kipe kuzaza kureba uno mukino kuko uhishe byinshi.
Ati “Abakunzi bacu turabatumiye ku mukino wa Gasogi United kuko ni wo twifuza gukoresha twiyunga na bo.Turashaka kureba niba koko ari abakunzi cyangwa abafana bazaze babitwereke kuri Stade kuko tuzanereka KNC ko tutari abagore nkuko yabivuze, ahubwo turi abagabo.”
Gasogi United ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ku munsi wa Gatatu aho ifite amanota arindwi mu gihe Rayon Sports ifite abiri ikaza ku mwanya wa 11.
Aya makipe yombi yaherukaga guhura ku mukino wo kwishyura wa Shampiyona y’umwaka ushize aho icyo gihe Gasogi United yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi bibiri mu myanya isanzwe yo hasi ibihumbi bitatu mu myanya isanzwe yo hejuru, ibihumbi 15 muri VIP, ibihumbi 30 VVIP, ibihumbi 100 Executive Seats ndetse n’ibihumbi 900 muri Executive Box.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!