00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igiye gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 August 2022 saa 03:50
Yasuwe :

Rayon Sports irateganya kwakira ikipe ya Kenya Police FC mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yabaye ihagaze ibyumweru bibiri kubera imyiteguro y’imikino Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, izakina na Ethiopia mu rwego rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN).

Rayon Sports ifite abakinnyi bane mu Amavubi, ubuyobozi bwayo butangaza ko abakinnyi basigaye bagomba gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo gukomeza gukarishya abakinnyi bayo.

Biteganyijwe ko Kenya Police FC izagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane, umukino nyirizina wo ukazaba kuwa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Iyi kipe umwaka ushize yasoje ku mwanya wa cyenda muri shampiyona ya Kenya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangazako iyi mikino izahoraho mu gihe cyose andi makipe yagiye gukina imikino mpuzamahanga nka CAF Champions League na CAF Confederations Cup cyangwa igihe cy’ikipe y’igihugu (International Break).

Iyi kipe nayo izajya ishaka imikino ya gicuti mu rwego rwo gukarishya abakinnyi bayo ndetse no gususurutsa abanyarwanda muri rusange.

Rayon Sports yaherukaga gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga na Vipers yo muri Uganda, yayitsinze igitego kimwe ku busa, kuri Rayon Sports Day yabaye tariki 15 Kanama 2022.

Iyi kipe y’i Nyanza izasubukura shampiyona ikina na Police FC tariki 8 Nzeri 2022. Nyuma yo gutsinda Rutsiro ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona.

Rayon Sports izakina na Kenya Police FC kuwa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .