Rayon Sports ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw, Imodoka yayo yarafatiriwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko imwe mu ntego afite azageza kuri Rayon Sports mu myaka ibiri yatorewe ngo ayibereye umuyobozi ari ugushaka uburyo yishyura umwenda wa miliyoni 600 Frw iyi kipe ifite.

Ku Cyumweru nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayonn Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, asimbura Muvunyi Paul.

Mu kiganiro uyu muyobozi mushya wa Rayon Sports yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko kwishyura umwenda wa miliyoni 600 Frw iyi kipe ifite kugeza ubu ari imwe mu ngingo zirindwi azibandaho muri manda ye.

Ati ”Rayon Sports ifite amadeni. N’ubwo wenda abanyamuryango baba batabizi cyangwa abakunzi ariko dufite amadeni akabakaba hafi miliyoni 600 Frw. Ni amafaranga menshi n’abantu bajye babyumva, nibabona basaba amafaranga menshi komite, bajye banamenya na bo icyo ibasaba.”

Uyu muyobozi yemeje ko kandi imodoka y’ikipe yafatiriwe.

Ati "Bus yacu ubu iri mu Akagera Business Group aho navuga ko yafatiriwe. Ubwo yapfaga bwa mbere hari fagitire ya miliyoni ebyiri Frw baduhaye, tubabwira ko tutayemera kuko twari tukigerageza imodoka mu gihe cy’umwaka. Akagera ntabwo kabyumva ariko tuzaganira nabo. Bafatiriye imodoka yacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko."

Muri uyu mwenda Rayon Sports ifite harimo miliyoni 239 Frw Rayon Sports ibereyemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, asaga miliyoni 64 Frw yasigaye ku modoka y’ikipe, Muvunyi Paul wayoboraga ikipe na we akaba afitiwe miliyoni 80 Frw.

Munyakazi yakomeje avuga ko abakinnyi baguzwe batahawe amafaranga yose bagombwaga, aho kuri ubu babarimo agera kuri miliyoni 55 Frw mu gihe hari n’ibirarane by’abakozi bigera kuri miliyoni 16 Frw n’ibirarane by’abakinnyi n’abatoza bigera kuri miliyoni esheshatu.

Muhirwa Prosper na we hari amafaranga aberewemo n’ikipe mu gihe kandi n’uyu Perezida ubwe ikipe imifutiye asaga miliyoni 30 Frw.

Komite nshya ngo yihaye intego yo kwishyura aya madeni n’ubwo bishoboka ko yanafata ayandi bitewe n’ibikorwa yaba iteganya gukora.

Mu cyumweru gishize, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yungutse asaga ibihumbi 408 Frw mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/19.

Mu zindi ntego komite nshya ya Rayon Sports ifite harimo; kubaka ikipe ikomeye, ifite abakinnyi bakomeye n’abatoza bakomeye byose bigashingira ku bushobozi ikipe izaba ifite, kugira ishuri ry’Umupira w’amaguru ry’abana Rayon Sports igaha abanyarwanda amahirwe nk’ikipe ikomeye no gushyiraho uburyo bw’icungamari bukorera mu mucyo.

Harimo kandi gukomeza urwego rw’amatsinda y’abafana ‘Fan Club’ nk’inkingi ikipe ishingiyeho, aho bifuza ko ziva kuri 30, imyaka ibiri ikazarangira zigeze ku 100 ndetse zose zikora.

Rayon Sports yungutse ibihumbi 408 Frw mu mwaka ushize w’imikino
Perezida mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yemeje ko Rayon Sports ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza