00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports idafite umunyezamu yatandukanye na Simon Tamale

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 7 June 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutangaza ko bwatandukanye n’abakinnyi babiri barimo umunyezamu Simon Tamale ndetse n’umukinnyi wo hagati Bavakure Ndekwe Félix.

Biciye mu muvugizi w’iyi kipe Roben Ngabo, Rayon Sports ikaba yavuze ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi bari basoje amasezerano nyuma yo gusanga umusaruro wabo utarayinyuze ni ko kubabwira ngo bigendere bashake andi makipe.

Simon Tamale yasinyiye Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona ushize avuye mu ikipe ya Maroons yo muri Uganda aho yari yatowe nk’umunyezamu w’umwaka muri iki gihugu.

Uyu wari witezweho byinshi n’abakunzi ba Murera ntabwo yaje kubemeza bihagije bituma adahabwa imikino ihagije mu ikipe ya mbere byanatumye anagurirwaho undi munyezamu w’umunyamahanga Khadim Ndiaye waje muri Mutarama uyu mwaka.

Gutandukana na Simon Tamale bivuze ko kugeza uyu munsi ikipe ya Rayon Sports nta munyezamu ifite nyuma yo gutangaza ko na Hategekimana Bonheur batazakomezanya, aho iyi kipe itari yumvikana na Khadim Ndiaye ngo abe yakongererwa amasezerano dore ko amezi atandatu yasinye yasojwe.

Undi mukinnyi watandukanye na Rayon Sports ni Bavakure Ndekwe Félix iyi kipe yari yasinyishije muri 2022 imukuye mu ikipe ya As Kigali. Uyu musore ukina imyanya myinshi mu kibuga ntabwo yari yashobora gusubira mu bihe yarimo ubwo yakiniraga ikipeya Gasogi United.

Ndekwe watsinze ibitego bine muri uyu mwaka wa shampiyona dushoje bikaba bivugwa ko ari kuvugana n’amakipe atandukanye arimo Gasogi yahozemo na Bugesera FC iheruka kugarukira ku mwamba muri shamppiyona y’icyiciro cya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yarangije ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka ushize ndetse inatwara umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro isigaranye kugeza ubu isigaranye abakinnyi batandatu bonyine bafite amasezerano.

Bivugwa ko ibiganiro byatangiye kuri bamwe ngo babe bakongererwa barimo Kapiteni wayo Muhire Kevin, umunyezamu Khadim Ndiaye ndetse na myugariro Ngendahimana Eric.

Simon Tamale yari amaze umwaka muri Rayon Sports
Ndekwe ntabwo yahiriwe muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .