Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko gahunda bwari bufite yo gutegurira ibirori kuri iki kibuga itakigenze neza.
Rayon Sports yatangiye ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Igikundiro, aho iri gukora ingendo zitandukanye izenguruka igihugu igakina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha.
Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru yari yaramaze gushyira hanze amatike y’uyu mukino ariko mu gihe habura icyumweru kimwe ngo uyu Munsi ube, ikibuga cyahinduwe.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yavuze ko ibirori bizagumana uburyohe bwabyo nubwo Stade Amahoro yaba itabonetse.
Ati “Ubwiza bwa Stade ni bwo bwahindutse ariko ubwiza bw’ibirori burakomeza gutegurwa nk’uko bisanzwe, abantu baryoherwe n’ibirori ndetse n’umukino uzaba uryoshye.”
Ngabo kandi yagaragaje impinduka ku matike aho kwinjira byahindutse ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’ahatwikiriye, mu myanya iri iruhande rw’iy’icyubahiro ni ibihumbi 20 Frw ndetse n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania izakina uyu mukino yamaze kumenyeshwa ko uyu mukino utazabera kuri Stade Amahoro ndetse kandi nta kibazo ifite cyo kuba yakinira kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu mugoroba Rayon Sports ifitanye umukino na Musanze FC ugomba guhuriza amakipe yombi kuri Stade Ubworoherane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!