Wari umukino wasoza gahunda z’Umunsi w’Igikundiro aho amakipe yombi yeretse abafana abakinnyi bashya azakoresha mu mwaka utaha wa Shampiyona, mu gihe abari kuri Kigali Pelé Stadium banasusurukijwe n’abahanzi barimo Platini na Bushali.
Ibi birori ku ikubitiro, bikaba byagombaga kubera kuri Stade Amahoro gusa iyi kipe izakubwirwa ko bitagikunze, ikintu cyari cyateye impungenge abakunzi bayo ko bashobora kugira igihombo ariko byaje kurangira ubwitabire bwabo butumye baca agahigo ko kubona amafaranga menshi.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko iyi kipe yinjije 72 500 000 Frw avuye kuri Rayon Day mu gihe umukino wa Shampiyona baherukaga kwakiriramo APR FC kuri iyi stade bari babonye asaga miliyoni 57 nubwo nabwo Stade yari yakubise yuzuye.
Rayon Sports Day yo kuri uyu wa Gatandatu yari ibaye ku nshuro ya gatanu. AZAM ni yo yatsinze igitego 1-0.
Iyi kipe y’umutoza Robertinho igiye guhita yitegura umwaka mushya wa shampiyona aho izatangira yakira Marines FC ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!