Raya amaze kugira imikino 14 adatsinzwe igitego muri 29 ya Premier League yakinnye muri uu mwaka w’imikino, kuva atiwe muri Brentford mu mpeshyi ishize.
Mbere y’umukino wa Everton ku wa Gatanu, Jordan Pickford ni we munyezamu rukumbi wari ufite amahirwe yo kuba yafata Raya mu bamaze imikino myinshi batinjizwa igitego muri Premier League.
Gusa icyizere cya Pickford cyo kuba yakwegukana iki gihembo cy’umunyezamu mwiza, cyashyizweho akadomo ubwo Elijah Adebayo yishyuriraga Luton ku munota wa 31 mu mukino yanganyijemo na Everton igitego 1-1 ku wa Gatanu.
Uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Everton arushwa na Raya imikino ibiri atinjijwemo igitego mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo umwaka w’imikino urangire. Bivuze ko igishoboka yageraho, ni uko yanganya imikino 14 n’uyu Munya-Espagne.
Raya yitwaye neza nyuma yo kugera muri Arsenal atiwe muri Brentford muri Kanama. Hari nyuma y’uko iyi kipe itozwa na Mikel Arteta yari isanzwe ifite Aaron Ramsdale wakinnye imikino 38 mu mwaka w’imikino ushize, na we agira 14 atinjijwemo igitego.
Umukino mubi Raya yagize ni uwo yakozemo amakosa abiri ubwo Arsenal yatsindaga Luton bigoranye ibitego 4-3 mu Ukuboza.
Gusa, yabaye intwari ubwo yakuragamo penaliti ebyiri muri Werurwe, afasha Arsenal gusezerera FC Porto muri 1/4 cya UEFA Champions League.
Nyuma yo gutangira gukinira Arsenal muri Nzeri, Raya yasibye imikino ibiri gusa muri Premier League kuko atashoboraga gukina na Brentford yavuyemo.
Ramsdale yayikinnye yombi aho Arsenal yatsinze uwa mbere ku gitego 1-0 n’uwa kabiri ku bitego 2-1.
Kugeza ubu, abandi banyezamu bafite imikino myinshi batinjijwemo ibitego muri Premier League ni Bernd Leno (Fulham) na Ederon (Manchester City) bafite icyenda ndetse na Emiliano Martinez (Aston Villa) na André Onana (Manchester United) bafite umunani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!