Uyu myugariro wagiye muri Como yo mu Butaliyani muri iyi mpeshyi yigurishije, yavunikiye ku mukino we wa mbere muri iyi kipe itozwa na Cesc Fabregas ubwo bakinaga na Sampdoria mu kwezi gushize.
Iyi mvune isanga izindi yakunze kugira muri iyi myaka ishize, ni yo itumye atangaza ko asezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga gusa akazaguma muri iyi kipe adahembwa.
Varane yatangiye gukina umupira w’amaguru ku rwego rwisumbuye mu mwaka wa 2010 muri Lens yo mu Bufaransa, aho yavuyemo akajya muri Real Madrid mu mwaka wakurikiye, ikipe yakinnyemo imyaka 10 agatwaramo ibikombe 18 birimo ibya Shampiyona bitatu na bine bya Champions League.
Uyu yaje kwerekeza muri Manchester United mu 2021 aza kuyikinira imikino 95 yatwariyemo ibikombe bibiri birimo FA Cup aheruka kwegukana i Wembley, ari na wo mukino we wa nyuma aheruka gukina nk’uwabigize umwuga akawurangiza dore ko undi yahise awuvunikiramo.
Uyu mugabo uvuga ko atazigera yicuza kuba yasezeye akiri muto kuko ibikombe byose yabitwaye.
Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa guhera mu 2013 maze mu mikino 93 yayikiniye atwaramo Igikombe cy’isi cya 2018 na UEFA Nations League ya 2021.
Yatangaje ko mu minsi mike azatangaza ibyo azaba akora mu ikipe ya Como bitari ugukina umupira w’amaguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!