00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ralf Rangnick yagizwe umutoza w’agateganyo wa Manchester United

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 02:29
Yasuwe :

Manchester United yatangaje Umudage Ralf Rangnick nk’umutoza w’agateganyo uzayitoza kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, ariko akazatangira akazi amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Bwongeza.

Manchester United ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yasigaranywe na Michael Carrick nyuma yo kwirukanwa kwa Ole Gunnar Solskjaer ku wa 21 Ugushyingo.

Umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru muri iyi kipe, John Murtough, yavuze ko impamvu bahisemo guha akazi Ralf Rangnick ari uko ari umwe mu batoza bazi guhanga ibishya mu mupira w’amaguru w’i Burayi.

Ati “Ralf ni umwe mu batoza bubashywe kandi bahanga ibishya mu mupira w’amaguru i Burayi. Yari nimero ya mbere nk’umukandida ku mwanya w’umutoza w’agateganyo bitewe n’ubuhanga bwe.”

Manchester United yatangaje ko uyu mutoza nasoza amasezerano y’igihe gito yahawe, azakorana na yo mu gihe cy’imyaka ibiri nk’umujyanama.

Rangnick yavuze ko yishimiye gukorana n’iyi kipe ndetse yizeye ko bazagira umwaka mwiza w’imikino.

Ati “Ikipe ifite abakinnyi b’abanyempano kandi irimo abakinnyi bamenyereye n’abakiri bato. Imbaraga zanjye zose nzazishyira muri aya mezi atandatu kugira ngo mfashe aba bakinnyi kugera ku rwego rwiza haba ku giti cyabo no ku ruhande rw’ikipe.”

Michael Carrick umaze gutoza imikino ibirimo n’uwo Manchester United yaraye inganyijemo na Chelsea igitego 1-1 ku Cyumweru, ni we ukomeza gutoza mu gihe Ralf Rangnick atarabona ibyangombwa byo gukorera mu Bwongereza.

Manchester United izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021, aho izakira Arsenal mu mukino w’umunsi wa 14.

Kuri ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa munani n’amanota 18, irushwa 12 na Chelsea FC ya mbere.

Ralf Rangnick w’imyaka 63, yari ashinzwe siporo muri Lokomotiv Moscow yo mu Burusiya. Andi makipe yanyuzemo nk’umutoza arimo RB Leipzig, Schalke 0’4, Hoffenheim, Hannover n’ayandi.

Manchester United yatangaje Ralf Rangnick nk'umutoza w'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .