00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAAL La Louvière ya Gueulette yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 April 2025 saa 08:28
Yasuwe :

RAAL La Louvière ikinamo Umunyarwanda Samuel Gueulette yabonye itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

Yabigezeho nyuma y’umukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi yakinnye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.

Ni umukino iyi kipe yitwayemo neza itsinda Lommel SK ibitego 2-1, byatumye igira amanota 59 inganya na Waregem ya mbere, ifata umwanya wa kabiri uyemerera guhita izamuka muri Belgian Pro League.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa RAAL La Louvière, Frédéric Taquin, yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo numva ibyabaye bisa no kurota. Ndashimira abakinnyi banjye kuko barakoze cyane bikomeye. Abaturage b’agace dutuyemo bifuzaga cyane kubona ikipe yabo mu Cyiciro cya Mbere. Twabigezeho kandi ubu ni bwo tugiye gukora cyane.”

Samuel Gueulette ukinira iyi kipe mu kibuga hagati, ni umwe mu bayifashije cyane muri uyu mukino, kuko Umutoza Frédéric yamubanje mu kibuga ndetse akanakina umukino wose.

Si muri uyu mukino gusa kuko uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ , ni umwe mu bagenderwagaho muri iyi kipe. Mu mwaka w’imikino wa 2024/25, yakinnye imikino 25 muri 28 yakinwe na RAAL La Louvière muri Shampiyona.

Ibyishimo byari byose ku mukinnyi w'Amavubi, Samuel Gueulette, uzakina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi mu mwaka utaha
Samuel Gueulette yafashije cyane RAAL La Louvière muri uyu mwaka w'imikino
Abakinnyi ba RAAL La Louvière bari bafite ibyishimo bidasanzwe
Umutoza wa RAAL La Louvière, Frédéric Taquin, yishimiye kuzamura ikipe mu Cyiciro cya Mbere
RAAL La Louvière yatsinze Lommel SK ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wa shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .