Yabigezeho nyuma y’umukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi yakinnye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.
Ni umukino iyi kipe yitwayemo neza itsinda Lommel SK ibitego 2-1, byatumye igira amanota 59 inganya na Waregem ya mbere, ifata umwanya wa kabiri uyemerera guhita izamuka muri Belgian Pro League.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa RAAL La Louvière, Frédéric Taquin, yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo numva ibyabaye bisa no kurota. Ndashimira abakinnyi banjye kuko barakoze cyane bikomeye. Abaturage b’agace dutuyemo bifuzaga cyane kubona ikipe yabo mu Cyiciro cya Mbere. Twabigezeho kandi ubu ni bwo tugiye gukora cyane.”
Samuel Gueulette ukinira iyi kipe mu kibuga hagati, ni umwe mu bayifashije cyane muri uyu mukino, kuko Umutoza Frédéric yamubanje mu kibuga ndetse akanakina umukino wose.
Si muri uyu mukino gusa kuko uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ , ni umwe mu bagenderwagaho muri iyi kipe. Mu mwaka w’imikino wa 2024/25, yakinnye imikino 25 muri 28 yakinwe na RAAL La Louvière muri Shampiyona.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!