00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yasabwe miliyoni zirenga 300 £ kubera impfu z’abaguye mu mirimo y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 10:12
Yasuwe :

Imiryango y’abakozi 2800 bapfiriye mu bikorwa byo kubaka stade muri Qatar, barishyuza Leta y’iki gihugu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) miliyoni 338 z’ama-Pound z’impozamarira.

Mu gihe habura iminsi mike kugira ngo imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru itangire muri Qatar, ikinyamakuru Daily Mail cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko abakozi b’abanyamahanga 2800 baguye mu kazi, mu gihe leta yo itangaza ko abahaburiye ubuzima ari batatu gusa.

Ni kenshi hagiye humvikana imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abantu ku giti cyabo, binubira uburyo Qatar ifata abakozi bari kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa mu mpera z’uyu mwaka mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Uretse gukora nta masezerano, abakozi banakoreshwa akazi kavunanye kugera n’aho bamwe bahaburira ubuzima ariko ntibakurikiranwe.

Imwe mu nkuru yerekanye uburyo abakozi bafatwa nabi muri Qatar ni urupfu rwa Rup Chandra Rumba, wari umwubatsi ukomoka muri Nepal waguye ku gikwa.

Mbere y’uko Rumba atangira akazi yari afite ibyangombwa byo kwa muganga byerekana ko afite ubuzima buzira umuze gusa yaje kwitaba Imana azize gutura ahantu habi ku buryo hafatwaga nk’ahadakwiye kuba ikiremwamuntu nk’uko abaganga babitangaje.

Ikibazo cya Rumba cyakomeje gukomera kugeza igihe Qatar yemeye gutanga impozamarira ingana n’amadolari 1500 ku mugore wa nyakwigendera, Nirmala Pakhrin. Icyo gihe Leta yanze gusobanura neza uburyo icyo giciro cyatoranyijwe kuko nta tegeko ribigena rihari.

Leta ya Qatar itangaza ko kuva imirimo yo kubaka ibikorwaremezo yatangira mu 2011 hamaze gupfa abantu batatu bonyine baguye muri iyo mirimo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Human Rights mu 2017, bwagaragaje ko benshi bakomoka muri Nepal, Bangladesh, u Buhinde na Philippines.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Ibiro Ntaramakuru bya Amerika byanditse inkuru y’abakozi 60 bigaragambije nyuma yo kumara igihe batabona umushahara wabo. Ibyo byabaviriyemo gufungwa bashinjwa kubangamira umutekano gusa byaje kurangira bamwe basubijwe mu bihugu byabo.

Kuva mu 2010 Qatar yakwemererwa kuzakira Igikombe cy’Isi, abimukira 6750 ni bo bamaze kugwa mu mirimo yo kubaka ibikorwaremezo.

Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22, iya mbere kigiye kubera mu gihugu cy’Abarabu. Biteganyijwe ko kizatangira ku wa 20 Ugushyingo, kigasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Imiryango y'abakozi bakomeje gupfira mu kazi muri Qatar ikomeje kwishyuza impozamarira Leta y'icyo gihugu
Leta ya Qatar ivuga ko abakozi batatu ari bo baguye mu kazi
Abimukira bari kubaka ibikorwaremezo muri Qatar biganjemo abava ku Mugabane wa Aziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .