00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar 2022: Urugamba rugeze ahakomeye; ibyo wamenya kuri ¼ cy’imikino y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 Ukuboza 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi baryohewe no gukurikirana igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar. Irushanwa rigeze ahakomeye aho mu makipe 32 yitabiriye hasigayemo umunani gusa agomba kuvamo izatwara igikombe.

Amakipe yarushije andi akagera muri ¼ ni Brézil, Croatia, u Buholandi, Portugal, Maroc, Argentine, u Bwongereza n’u Bufaransa. Aya makipe yose yabonye amatike yasize hari bamwe mu bakinnyi bayo banditse amazina ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane abanyezamu.

Muri ⅛ cy’iri rushanwa hagaragayemo kwinjizwa kw’ibitego ku buryo bukomeye ariko hanagaragaramo imikino ibiri amakipe yatandukanyijwe na penaliti. Umunyezamu wa Croatia Dominik Livaković yakuyemo penaliti z’u Buyapani, na Yassine Bounou wa Maroc wakuyemo penariti za Espagne.

Icyiciro cya ¼ kandi kigiye gukinwa abakinnyi batatu ari bo bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego bitatu. Aba bakinnyi ni Kylian Mbappé umaze gutsinda ibitego bitanu, Gonçalo Ramos wa Portugal, Lionel Messi wa Argentine na Cody Gakpo w’u Buholandi bafite ibitego bitatu.

Mbere y’uko ¼ kiba hari amakipe atewe imbaraga no kuba yarigeze gutwara iki gikombe akaba ashaka kucyisubiza. Aya arimo Brézil yagitwaye kenshi kurusha andi yose. Argentine yagitwaye kabiri, u Bufaransa bwagitwaye inshuro ebyiri harimo n’iheruka ya 2018. U Bwongereza na bwo bwatwaye iki gikombe cy’Isi inshuro imwe.

Andi makipe ntabwo arabasha guterura iki gikombe. Muri yo harimo Croatia n’u Buholandi zabashije kugera ku mukino wa nyuma ariko ntizabasha kugira amahirwe yo kucyegukana.

Maroc ihagarariye umugabane wa Afurika ni inshuro ya mbere igeze kuri iki cyiciro. Portugal ihabwa amahirwe na benshi, niyo iri mu makipe atarabasha kugera byibuze ku mukino wa nyuma.

Muri ¼ kandi harimo amakipe ataratsindwa umukino n’umwe ndetse n’andi yakomeje ariko yarakozwe mu jisho n’amakipe atarabonye amatike yo gukomeza. Mu makipe ataratsindwa harimo u Buholandi, u Bwongereza, Maroc na Croatia.

Mu makipe ageze muri iki cyiciro yatsinzwe harimo Argentine yatsinzwe umukino wa mbere na Arabie Saoudite, u Bufaransa bwatsinzwe na Tunisie, Brézil itsindwa na Cameroun naho Portugal itsindwa na Koreya y’Epfo.

Imikino ya ¼ iratangirira ku mukino uhuza Croatia na Brézil ubera kuri Education City Stadium, hakurikireho umukino uhuza u Buholandi na Argentine kuri Lusail Stadium kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022.

Indi mikino izaba tariki ya 10 Ugushyingo 2022 ihuze Maroc na Portugal kuri Al Thumama Stadium. U Bwongereza bukine n’u Bufaransa kuri Al Bayt Stadium.

Kylian Mbappe amaze gutsinda ibitego bitanu
Maroc ni yo kipe ihagarariye umugabane wa Afurika
Yassine Boubou yagaragaje urwego rwiza mu mikino yatambutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .