Qatar 2022: Amavubi azatangirira urugendo rushya rugana mu Gikombe cy’Isi i Bamako

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mata 2021 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, izatangira imikino yo mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yakirwa n’iya Mali i Bamako mu ntangiriro za Kamena 2021.

Ingengabihe y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Afurika, yagiye ahagaragara ku wa Kane.

U Rwanda rwasezereye Seychelles ku bitego 10-0 (0-3, 7-0) mu mikino ibiri y’ijonjora rya mbere ryahuje ibihugu 28, ruri mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya.

Ingengabihe yashyizwe ahagaragara n’amashyirahamwe y’imikino ari mu itsinda ry’u Rwanda, arimo FKF ya Kenya na FUFA ya Uganda, igaragaza ko Amavubi azatangira urugendo rugana muri Qatar ahura na Kagoma za Mali i Bamako hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Kamena 2021.

Nyuma y’iminsi irindwi, hagati ya tariki ya 11 n’iya 14 Kamena, Amavubi azakira Harambee Stars ya Kenya mu gihe imikino ibanza izarangira u Rwanda rukinira mu rugo, aho ruzaba rwakiriye Uganda hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Nzeri.

Muri icyo cyumweru, hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Nzeri, ni bwo Uganda izakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura.

Imikino ibiri isigaye izakinwa mu Ukwakira, hagati ya tariki ya 6 n’iya 9, Amavubi yakire Mali mu gihe azasoreza kuri Kenya mu mukino uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 10 n’iya 12.

Ikipe y’Igihugu iheruka kubura itike y’Igikombe cya Afurika ku munsi wa nyuma, izaba isabwa kuba iya mbere muri iri itsinda kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya nyuma rizakinwa n’ibihugu 10 bizaba byarayoboye amatsinda.

Ibyo bihugu 10 bizahura hagati yabyo hakurikijwe uko bizaba bihagaze ku rutonde rwa FIFA icyo gihe, bizavamo bitanu bihagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.

U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022
Amavubi yasezereye ikipe y'Igihugu ya Seychelles ku bitego 10-0 mu ijonjora rya mbere ryabaye muri Nzeri 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .