Iminota 34 ni yo ikipe ya APR FC yamaze iri mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo kwinjira mu mukino neza gusa birangira idashoboye kwihagararaho ngo yandike amateka atarakorwa n’indi kipe mu Rwanda.
Ku munota wa 11 w’umukino wonyine, umupira wavuye kwa Taddeo Lwanga, Ruboneka yawugejeje kwa Gilbert Byiringiro na we awushyira mu rubuga rw’amahina ubwugarizi bwa Pyramid buwutereka kwa Dauda wawushyize na we mu nshundura.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu itahabwaga amahirwe, yaje no guhusha ikindi gitego ku munota wa 28 ubwo Mugisha Gilbert yaterekeraga umupira Niyomugabo Claude, awushyira mu rubuga rw’amahina rwarimo Mamadou Sy awuteye n’umutwe uca gato y’izamu rya El Shenawy.
Kuva kuri uyu munota, APR FC yahise ica bugufi imbere y’iyi kipe yo mu Barabu yakomezaga gusatira umunota ku wundi maze biza kurangira binayihaye umusaruro ku munota wa 45 w’umukino ubwo ku kazi gakomeye ka Ramadhan Sobhi, Chibi Mouhamed wari watsinze APR FC umwaka ushize, yongeye guhindukiza Pavel Ndzila maze yishyurira ikipe ye.
Mu gice cya kabiri, Pyramids yagabanyije gato igitutu ariko ikomeza kurema amahirwe ku yandi, ari nako umutambiko w’izamu na Pavel Ndzila uririnze byakomezaga gutuma amakipe yombi atangira gutekereza kuri za Penaliti, dore ko kugeza ubwo banganyaga ibitego 2-2 mu mikino yombi.
Ku munota wa 61 w’umukino Pyramids yishimye igihe gito ubwo Lakay yanyeganyezaga inshundura z’izamu rya APR FC gusa umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko hari habayemo kurarira.
Iyi kipe ariko yongeye gutsinda ikindi gitego cy’umutwe ku munota wa 67 ubwo Mostafa Fathi yabonaga neza Fiston Mayele maze uyu rutahizamu ukomoka muri Congo Kinshasa akaza gukora ibisagaye ashyira ikipe ye imbere.
Ubwo umukino waganaga ku musozo ikipe ya Pyramids yaje kubona penaliti ku munota wa kabiri w’inyongera ku ikosa ryakozwe na Byiringiro Gilbert maze Karim Hafez ayinjiza neza byatumye bashimangira intsinzi ya 3-1.
Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza, bisobanuye ko APR FC isezerewe muri iyi mikino ku bitego 4-2 aho izafata indege igaruka mu Rwanda gukomeza imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Abakinnnyi babanje mu kibuga: Pavelh Ndzila (GK), Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine Bah, Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!