Pyramids yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa Tatu z’umugoroba, yakirwa n’umwe mu bakozi ba APR FC, Kabanda Tony, ndetse na babiri mu bo yari yohereje ngo bayitegurire urugendo rwo kuza mu Rwanda.
Aba bakaba bari bayishakiye imodoka ebyiri, zirimo imwe itatse amabara n’ibirango by’iyi kipe, aho izi ziherekejwe na Polisi y’u Rwanda zahise zifata umuhanda zerekeza kuri Kigali Convention Centre dore ko iyi kipe izaba icumbitse muri Radison Blu Hotel.
Ni ikipe imaze iminsi yitwara neza, aho nta gihe gishize itwaye igikombe cy’igihugu. Mu bakinnyi yitwaje harimo Mahmoud Saber na Ibrahim Adel bari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Misiri yakuye umwanya wa kane mu mikino Olempike.
Ubwo bageraga i Kanombe, abatoza b’iyi kipe banze kugira icyo batangaza mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu, gusa umwe mu bayiherekeje yavuze ko bizeye kwitwara neza bagasezerera APR FC muri iyi mikino.
Aya makipe yombi yari yahuye mu cyiciro nk’iki umwaka ushize, aho nyuma yo kunganyiriza i Kigali ubusa ku busa, Pyramids yaje kunyagirira APR FC mu Misiri ibitego 6-1.
Umukinnyi utazanye n’iyi kipe ni Umunya-Maroc Walid El Karti watsinze igitego cya kabiri, mu gihe Fiston Mayele azahurira na bagenzi be i Kigali nyuma yo gufasha Congo Kinshasa gutsindira Ethiopia muri Tanzania.
Amafoto: Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!