Ku wa Gatandatu ni bwo Pyramids FC yakatishije itike yo gukina amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, nyuma yo gutsinda APR FC yo mu Rwanda ibitego 3-1, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu Ijonjora rya Kabiri.
APR FC yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu, ariko Mohamed Chibi, Fiston Mayele na Karim Hafez bafasha Pyramids FC kubona intsinzi.
Ifoto yifashwishijwe ku ifoto iyi kipe ya Pyramids FC yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo nyuma y’intsinzi, ni iy’Umunye-Congo Fiston Kalala Mayele watsinze igitego cya kabiri, aho agaragara yakoze ikimenyetso kimaze kumenyerwa nk’icyo kuvanga politiki na siporo.
Ni ifoto igaragaza Mayele apfutse ku munwa n’ukuboko kumwe, intoki ebyiri z’ukundi kuboko zitunze ku gutwi.
Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri bukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Bamwe mu babonye iyi foto ku mbuga nkoranyambaga z’iyo kipe, bibajije impamvu ari yo foto yahisemo gukoresha mu gihe ibitego bitatu byayo byatsinzwe n’abantu batandukanye.
Umwe yabajije ati “Mwaba mufite amakuru kuri ubu buryo bwo kwishimiramo igitego?”
Uwitwa Nkurikiyimfura Parfait we yasabye ko ifoto yahindurwa kuko ari mbi.
Kuri uru rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], uwitwa Consolateur Gasirabo yasabye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) n’iyo ku Isi (FIFA), ko byakurikirana imyitwarire nk’iyi yo kuvanga politiki na siporo.
Ati “Gushotorana kwakorewe abakinnyi ba APR FC yo mu Rwanda bikozwe na Pyramids FC yo mu Misiri irangajwe imbere by’umwihariko n’Umunye-Congo Fiston Mayele. FIFA, CAF, ni cyo gihe ngo hagire igikorwa kuri uku kuvuganga politiki muri siporo aho buri gihe biba bishyigikiwe na guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Muri Gashyantare uyu mwaka, Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yatandukanye n’Ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane, biturutse ku bihano byo guhagarikwa amezi atandatu yahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kubera gukora iki kimenyetso cyo kuvanga politiki na siporo. Ubwo yari ageze i Kinshasa, yakiriwe nk’intwari.
Benshi mu bakinnyi b’Abanye-Congo bakunze gukora iki kimenyetso ndetse mu Gikombe cya Afurika cya 2023, abakinnyi bayo baragikoze mu gihe abafana bari bateguwe bitwaje ibyaba byinshi bibigaragaza, ntiberekanwe kuri televiziyo biteza ikibazo.
Kuva mu ntangiriro za 2022, Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, haba mu kuwuha ibikoresho no kuwoherereza abasirikare bawufasha ku rugamba uhanganyemo n’ingabo z’igihugu. Ni ibirego bidafite ishingiro byamaganwe na Leta y’u Rwanda, yagaragaje ko nta nyungu yakura mu kugira uruhare mu baturanyi.
Ibi birego byubuwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bahoze mu buhungiro bubuye imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za 2021, nyuma y’aho Perezida Tshisekedi yanze gusohoza isezerano yari yarabahaye ryo kubinjiza mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano.
Ubutegetsi bw’iki gihugu bwita M23 umutwe w’iterabwoba, bwahuruje amahanga, bugaragaza ko ugaba ibitero ku baturage, ugahitana ubuzima bwa bamwe, abandi bagakomereka, hakaba n’abahunga. Ni ibirego wateye utwatsi, usobanura ko ibi byaha bikorwa n’ingabo za Leta.
Byageze aho Tshisekedi mu Ukuboza 2023 atangaza ko azasaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uruhushya, agashoza intambara ku Rwanda, gusa hari amakuru avugwa ko yaburiwe ko kubikora ari ukwikururira ibibazo, birangira yisubiyeho.
Ubusanzwe, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uri mu manga ndetse imitwe yitwaje intwaro ishingwa ubutitsa. Ubu harabarurwa igera kuri 300 kandi umubare munini iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yonyine.
Ni agace kugarijwe n’umutekano muke, ariko ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, yakomeje kubihirikira ku Rwanda ivuga ko rufasha M23, ibyo rutahwemye kwamaganira kure.
Imyinshi muri iyo mitwe yashinzwe n’abayobozi bakuru muri RDC, ab’igisirikare n’abandi bashaka inyungu zabo by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iki gihugu gikungahayeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!