00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSG yatsinze Arsenal mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi afitanye ubufatanye n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

Arsenal yaburaga Thomas Partey mu kibuga hagati kubera amakarita abiri y’umuhondo, yatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa kane, aho cyinjijwe na Ousmane Dembélé ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina aherejwe na Khvicha Kvaratskhelia.

PSG yashoboraga kandi kubona penaliti ku ikosa Jurrien Timber yakoreye kuri Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 16, ariko umusifuzi agaragaza ko umukino ukomeza.

Ku munota wa 30, Désiré Doué yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na David Raya mbere y’uko PSG iwusubizamo, umusifuzi wo ku ruhande akagaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yasatiriye cyane mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe mu izamu na Gabriel Martinelli, ukurwamo na Gianluigi Donnarumma wahise atabarwa na bagenzi be.

Nyuma y’iminota ibiri ibanza mu gice cya kabiri, Arsenal yibwiraga ko yishyuye PSG ku gitego cyinjijwe na Mikel Merino n’umutwe, ariko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] rigaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira winjiranywe na Leandro Trossard, ateye ishoti ryo hasi rikorwaho gato na Donnarumma, umupira ujya muri koruneri.

PSG yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira winjiranywe na Bradley Barcola ku munota wa 83, umupira ujya ku ruhande gato. Nyuma y’umunota umwe, na Gonçalo Ramos yabonye ubundi buryo atera ishoti ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Iminota 90 n’indi itanu y’inyongera, yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu. Umukino wo kwishyura uzabera i Paris ku wa 7 Gicurasi 2025.

Undi mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League uteganyijwe ku wa Gatatu saa Tatu z’ijoro aho uzahuza FC Barcelone na Inter Milan.

Arsène Wenger watoje Arsenal, yari mu bitabiriye uyu mukino
PSG yabonye igitego hakiri kare cyinjijwe na Ousmane Dembélé
Ousmane Dembélé yishimira igitego yatsinze
PSG yashoboraga guhabwa penaliti ubwo Timber yafataga Khvicha Kvaratskhelia
Gianluigi Donnarumma yakuyemo uburyo bubiri bwiza bwageragejwe na Arsenal
Mikel Merino yatsinze igitego, ariko VAR igaragaza ko habayeho kurarira
VAR igaragaza kurarira kwa Merino
Désiré Doué ari mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .