Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu, yatangaje ko ‘Parc des Princes’ itagurishwa, ibintu byatumye Paris Saint Germain yashakaga kugura iyi stade isubiza amerwe mu isaho.
Amakuru dukesha France24 avuga ko nyuma y’uko Meya Hidalgo atangaje ibi, umuvugizi wa PSG yavuze ko icyemezo cy’uyu mugore gisa no kubirukana kuri iyi stade.
Ati “Meya ari gusunikira PSG kuva mu rugo. Buri wese azahombera muri iki cyemezo cye. PSG yahatiwe gushaka ahandi hantu ho kwimurira ikipe. Ibi ntabwo ari byo ikipe n’abafana ba yo bari biteze.”
PSG yatangiye gukinira no kwakirira imikino kuri Parc Des Princes mu 1974, nyuma y’imyaka 77 iyi stade itashywe. Iyi kipe yagiye igaragaza ko ishaka kwegukana iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 48.000 ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bukayibera ibamba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!