Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, ni bwo Leicester City yari yahuye na Southampton mu mukino w’Umunsi wa 35 wa Shampiyona y’u Bwongereza.
Webb ni umwe mu basifuzi bashya muri Premier League muri uyu mwaka, ariko mu nshuro ebyiri yagiriwe icyizere yagizwe umusifuzi wa kane, ubundi agasifura mu byiciro byo hasi.
Umukino ugeze ku munota wa 22, Webb yagonganye na rutahizamu wa Leicester City, Jordan Ayew, ahita yitura hasi agwa igihumure.
Jamie Vardy ni we wabashije kumenya ko habayeho ikibazo gikomeye kuri uyu musifuzi, ahita afata ifirimbi yiha inshingano zo guhita awuhagarika, abaganga b’amakipe yombi bakaza kumwitaho.
Yitaweho mu gihe cy’iminota 11 n’amasegonda 55, ahita ahaguruka arigenza asimburwa na Samuel Barrott wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino, uwari umutoza w’abasifuzi kuri uyu mukino afata inshingano z’uwa kane mu minota isigaye y’igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Urwego rw’Abasifuzi mu Bwongereza (PGMOL) rwahise rutumizaho Akil Howson usanzwe atuye muri uyu mujyi wa Leicester aza gukomeza akazi k’umutoza w’abasifuzi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa Leicester City, Ruud van Nistelrooy, yavuze ko yahuye n’uruva gusenya. Ati “Namugiriye impuhwe kuko yagonganye na Jordan Ayew umeze nk’urukuta rw’amatafari. Twamufashije nubwo bitari byoroshye.”
Webb ni umusifuzi wabigize umwuga kuva mu 2008. Yasifuye imikino irenga 500, ariko yasohotse mu kibuga akoze amateka yo gusifura mu Cyiciro cya Mbere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!