Mu busanzwe, iyi shampiyona yatangaga amakipe ane muri Champions League. Gusa kubera uko amakipe yayo yitwaye mu bikombe by’i Burayi muri uyu mwaka w’imikino byari byamaze kwemezwa ko umwaka utaha izatanga amakipe atanu.
Kuri ubu, amakuru agezweho agaragaza amahirwe menshi ko iyi shampiyona izabona undi mwanya kubera uko Manchester United na Tottenham ziri kwitwara muri UEFA Europa League.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, aya makipe yombi yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma kuko mu mikino ibanza ya ½, Manchester United yatsinze Athletic Club Bilbao ibitego 3-0, Tottenham itsinda FK Bodø/Glimt ibitego 3-1.
Ibi, biraha aya makipe amahirwe yo kuzagera ku mukino wa nyuma kubera impamba zibitseho mu mukino ubanza.
Bivuze ko mu gihe byaba, imwe muri zo yazegukana Europa League ikabona itike yo kwitabira UEFA Champions League nk’uko amategeko abivuga.
Muri rusange, aya makipe ateze amakiriro muri iri rushanwa kuko yombi yagize umwaka mubi cyane muri Shampiyona. Manchester United iri ku mwanya wa 14 n’amanota 39, mu gihe Tottenham yo iri ku wa 16 na 37.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 8 Gicurasi 2025, mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku ya 21 Gicurasi 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!