Ubusanzwe, muri za shampiyona zitandukanye, igihe cyo kugura abakinnyi kiba kigizwe n’ibyumweru 12 byo mu mpeshyi ndetse n’ukwezi kumwe ko mu gihe cy’ubukonje, akenshi gutangira muri Mutarama.
Gusa kuri ubu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyizeho uburyo bufasha amakipe gusinyisha abakinnyi bashya mbere y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu mpeshyi.
Amasezerano y’abakinnyi asanzwe arangira tariki ya 30 Kamena, ku mpera z’umwaka w’imikino, bityo bakajya mu makipe mashya mu buryo bwemewe guhera tariki ya 1 Nyakanga.
Kuri ubu FIFA yatangaje ko amakipe 32 azakina Igikombe cy’Isi mu mpeshyi ya 2025, yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya hagati ya tariki 1-10 Kamena 2025.
Mu Bwongereza, Chelsea na Manchester City ni zo zizakina iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Premier League, yagize iti “Uyu munsi, amakipe ya Premier League yemeranyijwe amatariki y’igihe cyo kugura abakinnyi mu mpeshyi.”
Yakomeje igira iti “Isoko rizafungura kare, hagati yo ku Cyumweru tariki ya 1 Kamena no ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, bitewe n’igihe cyihariye cyashyizweho ku makipe azakina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe. Rizongera gufungura ku wa Mbere tariki ya 16 Kamena rifunge ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri.”
Nubwo bimeze gutyo, abakinnyi baguzwe mu ntangiriro za Kamena, bazemererwa kujya mu makipe yabo mashya muri Nyakanga.
Amakipe menshi yo mu Bwongereza yifuzaga ko isoko ry’igura n’igurisha ryarangira mbere y’uko Premier League itangira ku wa 16 Kanama.
Gusa abayobozi bayo batinye ko byakongera kuba nk’ibyo mu 2018, aho amakipe yabuze abakinnyi basimbura abaguzwe n’andi makipe yo hanze ya Premier League kandi yaramaze gutangira.
Mu minsi ishize, hari ibiganiro by’uburyo shampiyona eshanu zikomeye i Burayi zabyumvikanaho, ariko kugeza ubu ntibiragerwaho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!