Wari umukino ukaze kuri Everton itozwa na Frank Lampard, kuko yasabwaga kuwutsinda kugira ngo ibashe kuguma mu Cyiciro cya Mbere imazemo imyaka 71.
Nyamara umukino ntiwatangiye uko babyifuzaga, kuko nyuma y’iminita 36 gusa Everton yari imaze kwinjizwa ibitego 2-0, bya Jean-Phillippe Mateta ku munota wa 21 na Jordan Ayew ku wa 36.
Mu gice cya kabiri Lampard yahinduye umukino waberaga kuri Goodison Park, ikipe ye yinjiza ibitego bitatu Michael Keane ku munota wa 54, Richarlison ku munota wa 75 na Dominic Calvert - Lewin ku wa 85.
Umukino warangiye Everton itsinze ibitego 3-2. Abafana ntibabyumvaga.
Ifirimbi ya nyuma ikivuga, abafana ba Everton bahise biroha mu kibuga mu byishimo kuko bari bamaze kwemera ko ikipe yabo itakimanutse mu cyiciro cya kabiri.
Patrick Vieira yageragezaga kwegera urwambariro rw’ikipe ye. Muri ako kavuyo, haje kugaragara amashusho yerekana Vieira asa n’utera umugeri umufana wari umwegereye akamubwira amagambo, ahita agwa hasi.
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru icyo yavuga ku byabaye, nyuma y’umukino, Vieira yagize ati "Ntacyo mfite cyo kubivugaho."
Mugenzi we Frank Lampard yavuze ko yumva ibyabaye kuri Vieira, ndetse kubera akavuyo akaba atabashije kumukora mu ntoki nyuma y’umukino.
Aka kavuyo kabaye ku munsi Urukiko rwahanishije umufana wa Nottingham Forest gufungwa ibyumweru 24, azira gukubita kapiteni wa Sheffield United, Billy Sharp.
Sheffield United ku wa Kabiri yari imaze kwishyura Nottingham maze binganya ibitego 3-3, bituma hitabazwa iminota y’inyongera ndetse bigera muri penaliti.
Umunyezamu Brice Samba yaje gufata penaliti eshatu za Shiffield, bituma Forest ibona itike yo kujya i Wembley mu mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Ku mugoroba washize kandi akavuyo kabaye kose ku mukino wahuje Swindon Town FC na Port Vale, ubwo iyo ya kabiri yari imaze gutsinda umukino wayigejeje ku mukino wa nyuma, mu cyiciro cya shampiyona kizwi nka League Two.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!