Mu Bwongereza iri tegeko rizatangira gukurikizwa mu 2025/26.
Nk’uko bisanzwe mu mupira w’amaguru, bibaho ko umukinnyi atishimira umwanzuro umusifuzi yamufatiye, akamwegera ariko akenshi hakavamo gushyamirana kwa bombi.
Kugira ngo ibi bicike mu mupira w’amaguru, hafashwe umwanzuro ko umukinnyi aba afite umuhagarariye mu kibuga ari we kapiteni, bityo ari we ukwiriye kujya akurikirana ibirebana n’ibyemezo bifatwa.
Mbere y’uko umukino utangira, umusifuzi azajya atanga amabwiriza ku bakinnyi, abamenyeshe ko nta n’umwe wemerewe kumwegera aburana ku myanzuro usibye kapiteni, keretse igihe umusifuzi ari we umutumyeho.
Kuko ikibuga cy’umupira w’amaguru kiba ari kinini, mu gihe kapiteni ari umunyezamu kandi akaba adashobora kugera hose bigendanye n’uko ikipe ye yateguye umukino, abakinnyi 11 bari mu kibuga bazajya bitoramo umwe ufite uburenganzira bwo kujya aganira n’umusifuzi.
Abatazubahiriza aya mabwiriza, bazajya bahita berekwa ikarita y’umuhondo kuko bizajya bifatwa nk’agasuzuguro.
Iri tegeko ryamaze gukorerwa igeragezwa by’umwihariko mu marushanwa y’i Burayi muri uyu mwaka, rikaba rishobora no gukoreshwa mu irushanwa ry’abagore rya Women’s Super League.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!