00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Portugal yatsinze Ghana 3-2 mu mukino wa mbere

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Portugal na Ghana zakinnye umukino wazo wa mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi. Warangiye Portugal iwitwayemo neza, itsinda Ghana ibitego 3-2 ubwo amakipe yakiniraga kuri Stadium 974 ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022.

Mu ntangiriro z’uyu mukino Portugal yihariye umupira cyane cyane mu kibuga hagati, iza no kubona uburyo bwa mbere ku munota wa cyenda bwa Cristiano Ronaldo ariko umuzamu Lawrence Ati- Zigi amubuza gutera mu izamu.

Iminota 15 ya mbere mu mukino yihariwe na Portugal irusha cyane Ghana, binatuma ibona amahirwe menshi imbere y’izamu. Cristiano Ronaldo yari kuba yatsinze ibitego bitatu muri iyi minota, gusa abura amahirwe.

Mu gihe igitego cyabuze biciye mu kwinjira mu rubuga rw’amahina, Portugal yatangiye uburyo bwo gukoresha imiprira miremire iciye hejuru yatangwaga na Bruno Fernandes, kugira ngo babyaze umusaruru indeshyo ya Cristiano Ronaldo.

Ku munota wa 30 w’umukino Cristiano Ronaldo yabonye igitego ku mupira yahawe na João Félix, gusa yari yabanje gusunikana bituma umusifuzi Ismail Elfath agihakana. Ntabwo yacitse intege Portugal yakomeje gusatira ariko ba myugariro Daniel Amartey na Alexander Djiku bakomeza kwitwara neza.

Ntabwo bakoraga bonyine kuko bagenzi babo nabo bakinaga bagaruka inyuma gufasha mu bwugarizi bwayo. Nubwo Portugal yasatiriye kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma, ntabwo yigeze ibona impamba iyijyana mu karuhuko k’igice cya mbere cyahise kirangira.

Umutoza wa Ghana Otto Addo ndetse n’umutoza wa Portugual bagiriye inama abakinnyi babo bagaruka mu kibuga bose bashaka igitego.

Nubwo Ghana yanyuzagamo igasatira ariko umupira wihariwe cyane na Portugal nayo yashakaga kubona igitego. Ibi byaje gutuma Cristiano Ronaldo yinjira mu rubuga rw’amahina akorerwaho ikosa na Alidu Seidu ryavuyemo penaliti.

Iyi penaliti yatewe neza na Cristiano Ronaldo abona igitego cya mbere cyabonetse muri uyu mukino. Cyagiyemo ku munota wa 65 w’umukino.

Kudus wari umeze neza muri uyu mukino yatangiye gukoresha uburyo bwo gutanga imipira ica hejuru kuko Danilo washoboraga kuyikuramo yari amaze kunanirwa. Ku munota wa 70 yateye ishoti rikomeye umunyezamu Meireles da Costa awukuramo.

Nyuma y’iri shoti, Kudus yanyuze mu rihumye ba myugariro ba Portugal ahereza umupira Andre Ayew atsinda igitego cya mbere cya Ghana, ari nacyo gitego cya mbere mu makipe yaserukiye umugabane wa Afurika.

Ibyishimo by’Abanya-Ghana ntibyamaze kabiri. Bruno Fernandes yazamukanye umupira wenyine, awuhereza Joao Felix atsinda igitego cya kabiri cyatumye abakinnyi ba Ghana bava mu mukino ku buryo bugaragara.

Ghana yanze kubura byose ivira inyuma rimwe yose ijya gushaka igitego cyo kwishyura. Ibi nabyo ntibyabahiriye kuko Bruno Fernandes yongeye kuva mu kibuga hagati yirukankana umupira yahereje Rafael Leao ku munota wa 88 atsinda igitego cya Gatatu.

Abakinnyi ba Portugal babonye ko byarangiye batangira kwirara, ndetse basubira n’inyuma kugarira mu minota icumi yari isigaye. Byahaye amahirwe Osman Bukari wa Ghana yo kubona igitego ku munota wa 89. Iki gitego yacyishimiye yigana Cristiano Ronaldo.

Ibi byeretse Ghana ko byose mu mukino bishoboka, ayo itangira gusatirana ingufu. Yabonye uburyo butandukanye imbere y’izamu. Ubukomeye ni ubwabonetse ku munota wa 98 ku mupira umunyezamu yateretse hasi atamenye ko Inaki Williams amuri inyuma, gusa nawe ateranye igihunga umupira ntiwagira imbaraga.

Ubu buryo nibwo bwasoje umukino wahuzaga aya makipe yombi bituma igice cya kabiri kirangira Portugal itsinze Ghana ibitego 3-2.

Amakipe yombi azongera gukina imikino yayo kuwa 28 Ugushyingo 2022. Portugal izakina na Uruguay mu gihe Ghana izakina na Koreya y’Epfo.

Muri iri tsinda Portugal niyo iyoboye n’amanota atatu, ikurikiwe na Uruguay inganya na Koreya y’Epfo inota rimwe, Ghana niyo iri inyuma mu itsinda nta nota ndetse n’umwenda w’igitego kimwe.

Cristiano yatangajwe no kubona umukinnyi wa Ghana yishimira igitego nka we
Ikipe ya Portugal yari ifite abayishyigikiye
Nubwo ageze mu zabukuru yiyemeje kugwa inyuma ya Portugal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .