00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yateguje ibihano utaratanze Abapolisi bo gucunga umutekano ku kibuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 December 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangiye gukurikirana ikibazo cyatumye Police Women FC ibura abashinzwe umutekano ku kibuga ku mukino wagombaga kuyihuza na Bugesera Women FC, bikarangira itewe mpaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko yatangiye kwiga kuri iki kibazo.

Yagize iti “Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano ku kibuga aho ikipe ya Police Women FC na Bugesera Women FC zagombaga guhurira, twatangiye kugikurikirana kandi ababigizemo uruhare bazahanwa uko bikwiriye.”

Nk’uko biri mu mabwirizi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nta kipe yemerewe gukina nta Polisi ihari ishinzwe umutekano.

Police WFC yitwaje bamwe mu Nkeragutabara, ariko Bugesera WFC yanga gukina kubera ko nta bapolisi bari ku kibuga, kandi amategeko atabyemera.

Byarangiye Police WFC itewe mpaga y’ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Abagore mu Rwanda.

Kugeza ubu Police WFC iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, rukaba ruyobowe na Rayon Sports WFC ifite amanota 28.

Polisi y'u Rwanda igiye guhana abatumye ikipe yayo y'Abagore iterwa mpaga
Ikipe ya Bugesera WFC yanze gukina kuko abashinzwe umutekano Police WFC yari yitwaje atari abapolisi nk'uko amategeko abiteganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .