Nyuma y’uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022, ubwo abafana ba APR FC basohokaga muri Stade bahuye n’abagize Abuzukuru ba Shitani bashatse kubambura utwabo baritabara nyuma barakubitwa ndetse babiri bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye IGIHE ko batangiye gushakisha aba bagizi ba nabi.
Yagize ati "Ikibazo twakimenye, aho barwaniye ntabwo abapolisi bari bahari kuko bari muri stade imbere, abandi barwanira hanze. Nyuma y’uko abarwayi bageze kwa muganga, twohereje abajya kureba uko bamerewe mu gihe dukomeje gushakisha abo bagizi ba nabi."
CIP Mucyo Rukundo yakomeje atangaza ko abaturage batagakwiye gukomeza kwita iri tsinda "Abuzukuru ba Shitani" kuko ribaha ububasha badakwiye ndetse rikabatera ubwoba bwo kwitabara mu gihe batewe.
Yagize ati "Turasaba abaturage kudakomeza gukoresha izina ’Abuzukuru ba Shitani’ kuko ari ukubatiza ingufu ndetse no gutera ubwoba abo bagiriye nabi kuko bahita bumva ko ari itsinda riteye ubwoba bityo bakaba batinya kwirwanaho mu gihe batewe. Tubite abagizi ba nabi gusa basanzwe n’abanyarugomo."
Abafana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi ni Mwema Uwamungu Prince na Nyirimbabazi Japhet bakomerekejwe "n’Abuzukuru ba Shitani".
Team Manager wa APR FC, Uwanyirimpuhwe Jean Paul, yasuye abarwariye ku Bitaro bya Gisenyi mu ijoro ryakeye areba uko bamerewe. Nta gihindutse, barasezererwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022.
Inkuru bifitanye isano: Abafana ba APR FC bakubiswe ‘n’Abuzukuru ba Shitani’ (Amafoto)


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!