00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 April 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Abagize Ikipe ya Police FC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025.

Abayobozi, abakinnyi n’abandi bakozi ba Police FC basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva ku buryo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uburyo yahagaritswe.

Wari umwanya mwiza wo gusobanukirwa amateka y’igihugu ku bakinnyi b’iyi kipe ibarizwamo abanyamahanga batandukanye cyane ko imaze imyaka ibiri isubiye kuri politiki yo kubakinisha.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Muhozi Fred asoma amateka yagejeje kuri Jenoside
Abarimo Bigirimana Abeddy na Ndizeye Samuel
Abarundi Kirongozi Richard na Henry Msanga ni bamwe mu bari bakurikiye cyane
Umutoza Mashami Vincent nawe yari ahari
Umutoza wungirije wa Police FC, Bisengimana Justin, asoma ibijyanye no kwirinda jenoside
Henry Msanga areba uko jenoside yateguwe
Umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni n'umutoza Mashami Vincent bagerageza gusobanurira abakinnyi b'abanyamahanga
Bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagize Police FC bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .