Police FC ntifite umutoza nyuma yo gutandukana na Mashami Vincent wari uyimazemo imyaka itatu.
Iyi kipe yabaye iya kane muri Shampiyona ya 2024/25, yari imaze iminsi mu biganiro n’abatoza batandukanye aho abagarutsweho cyane ari Umunye-Congo Guy Bukasa, Erradi Adil Mohammed na Ben Moussa.
Adil ukomoka muri Maroc ni we wari ufite amahirwe menshi yo guhabwa akazi mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko amakuru avuga ko uburyo yatandukanyemo na APR FC mu 2022 biri mu byatumye ashyirwa ku ruhande.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko kuri ubu Police FC yamaze kumvikana na Ben Moussa ndetse nta gihindutse azahita atangira akazi mu cyumweru gitaha.
Bivugwa ko uyu mutoza w’Umunya-Tunisia, wasigaranye APR FC nyuma y’igenda rya Adil yari yungirije, atagoranye cyane mu biganiro kuko ari we wasabye amafaranga make ndetse akemera gukorana n’abatoza n’abakinnyi azahabwa.
Ben Moussa watwaye Shampiyona ya 2022/23 mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yabarizwaga muri AS Marsa y’iwabo muri Tunisia aho hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2023 yayibereye umutoza naho mu mwaka w’imikino ushize agirwa Umuyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru mu ikipe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!