00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yumvikanye n’umutoza Ben Moussa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 June 2025 saa 08:08
Yasuwe :

Uwahoze ari Umutoza wa APR FC, Abdessattar Ben Moussa, yumvikanye n’Ikipe ya Police FC kugira ngo azayitoze mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26.

Police FC ntifite umutoza nyuma yo gutandukana na Mashami Vincent wari uyimazemo imyaka itatu.

Iyi kipe yabaye iya kane muri Shampiyona ya 2024/25, yari imaze iminsi mu biganiro n’abatoza batandukanye aho abagarutsweho cyane ari Umunye-Congo Guy Bukasa, Erradi Adil Mohammed na Ben Moussa.

Adil ukomoka muri Maroc ni we wari ufite amahirwe menshi yo guhabwa akazi mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko amakuru avuga ko uburyo yatandukanyemo na APR FC mu 2022 biri mu byatumye ashyirwa ku ruhande.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko kuri ubu Police FC yamaze kumvikana na Ben Moussa ndetse nta gihindutse azahita atangira akazi mu cyumweru gitaha.

Bivugwa ko uyu mutoza w’Umunya-Tunisia, wasigaranye APR FC nyuma y’igenda rya Adil yari yungirije, atagoranye cyane mu biganiro kuko ari we wasabye amafaranga make ndetse akemera gukorana n’abatoza n’abakinnyi azahabwa.

Ben Moussa watwaye Shampiyona ya 2022/23 mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yabarizwaga muri AS Marsa y’iwabo muri Tunisia aho hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2023 yayibereye umutoza naho mu mwaka w’imikino ushize agirwa Umuyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru mu ikipe.

Ben Moussa yumvikanye na Police FC ko yayibera umutoza mu mwaka w'imikino utaha
Ben Moussa yasigaranye APR FC nyuma y'igenda rya Adil mu 2022
Umutoza Ben Moussa yishimira Igikombe cya Shampiyona yatwaranye na APR FC mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .