Mashami Vincent yari amaze imyaka ibiri n’igice atoza iyi kipe y’abashinzwe umutekano.
Yirukanywe nyuma y’iminsi ine Police FC itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0, byatumye iyi kipe isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa kane irushwa amanota 13 na Gikundiro ya mbere.
Uwahaye amakuru IGIHE, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo ubuyobozi bwa Police FC bwahamagaje Mashami Vincent kugira ngo bumvikane ku buryo bwo gutandukana.
IGIHE yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Police FC, ariko ntibwagira icyo butangaza mu buryo bwose bwageragejwe.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko hari ibitararangira hagati y’iyi kipe na Mashami Vincent wari usigaje amezi atandatu ku masezerano yahawe amaze guhesha Police FC kwegukana Igikombe cy’Amahoro muri Gicurasi 2024.
Police FC yari yiyubatse cyane mu mpeshyi ishize, igura abakinnyi benshi bakomeye barimo abanyamahanga, ifite intego yo kwitwara neza muri CAF Confederation, ariko yasezerewe itarenze ijonjora rya mbere.
![](local/cache-vignettes/L1000xH804/police_fc_17_-eaa57.webp?1736340804)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!