00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yirukanye umutoza Mashami Vincent

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 January 2025 saa 02:49
Yasuwe :

Ikipe ya Police FC yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwari Umutoza wayo, Mashami Vincent, kubera umusaruro mubi.

Mashami Vincent yari amaze imyaka ibiri n’igice atoza iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

Yirukanywe nyuma y’iminsi ine Police FC itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0, byatumye iyi kipe isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa kane irushwa amanota 13 na Gikundiro ya mbere.

Uwahaye amakuru IGIHE, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo ubuyobozi bwa Police FC bwahamagaje Mashami Vincent kugira ngo bumvikane ku buryo bwo gutandukana.

IGIHE yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Police FC, ariko ntibwagira icyo butangaza mu buryo bwose bwageragejwe.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko hari ibitararangira hagati y’iyi kipe na Mashami Vincent wari usigaje amezi atandatu ku masezerano yahawe amaze guhesha Police FC kwegukana Igikombe cy’Amahoro muri Gicurasi 2024.

Police FC yari yiyubatse cyane mu mpeshyi ishize, igura abakinnyi benshi bakomeye barimo abanyamahanga, ifite intego yo kwitwara neza muri CAF Confederation, ariko yasezerewe itarenze ijonjora rya mbere.

Police FC yirukanye umutoza Mashami Vincent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .