Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiranye umukino igitego, kuko ku munota wa kabiri gusa, Ani Elijah yacomekeye umupira mwiza Kirongozi Richard afungura amazamu.
Iyi kipe yakomeje gukina neza no guhanahana ariko amahirwe yabonwaga na Muhozi Fred na Elijah ntibayabyaze umusaruro.
Mu minota 20, Muhazi United yatangiye kwiharira umupira cyane ari nako isatira ariko ntibashe kugera imbere y’izamu rya Niyongira Patience.
Ku munota wa 30, Kirongozi yahinduye umupira imbere y’izamu, Hakizimana Muhadjiri akina n’umutwe uca hejuru gato y’izamu.
Mu mpera z’igice cya mbere, Muhazi yasatiriye ishaka kwishyura igitego ariko Babuwa Samson ntabyaze umusaruro amahirwe yabonaga.
Igice cya mbere cyarangiye Police FC yatsinze Muhazi United igitego 1-0.
Iyi kipe yo mu burasirazuba yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ari nako isatira bikomeye gusa itarabasha kuboneza mu izamu.
Iyi kipe yakomeje kubona koruneri nyinshi ariko ntizigire icyo zitanga. Ku munota wa 60, Police FC yakoze impinduka, Kirongozi Richard asimburwa na Mugisha Didier.
Ku munota wa 63, Kagaba Nicholas yacomekeye umupira mwiza Niyitegeka Idrissa atera ishoti rikomeye cyane ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Niyongira umupira awushyira muri koruneri.
Iyi kipe yakomeje kwiharira umupira no gusatira cyane ariko kugera mu izamu rya Police bikaba ikibazo.
Ku munota wa 85, Police yazamutse yihuta cyane, Elijah acomekera Bigirimana Abedi umupira mwiza, acenga umunyezamu Nzana Ebini atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Ani Elijah yongeye kuzamuka umupira ku ruhande rw’iburyo yihuta cyane, atera ishoti, atsinda igitego cya gatatu cya Police FC.
Umukino warangiye Police FC yatsinze Muhazi United ibitego 3-0 ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota arindwi n’ibitego bine zigamye.
Icyakora iyi kipe iranganya amanota arindwi na Rutsiro FC, Gasogi United, Mukura, AS Kigali na Gorilla FC.
Police FC izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024 ikina na Kiyovu Sports mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona.
Ni mu gihe, Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru, Police FC izasura Vision FC, Muhazi United ikazakira AS Kigali, mu mikino yombi iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 29 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!