Uyu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino wari witezwe cyane kuko Police FC yari yasabye ko wimurwa kubera abakinnyi ifite mu Ikipe y’Igihugu ariko irabyangirwa.
Watangiye ugenda gake cyane, ukinirwa cyane mu kibuga hagati bityo uburyo bw’ibitego bukaba buke.
Mu minota 30, Gasogi United yatangiye gusatira cyane ariko uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Muderi Akbar na Ndikumana Danny ntibubyare umusaruro.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Police FC yatangiye gusatira Ani Elijah na Bigirimana Abedi ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, amakipe yombi asatirana bikomeye ari nako umukino uryoha.
Police FC yakomeje gusatira, ku munota wa 68, Henry Msanga yatsinze igitego cyiza ku mupira ab’inyuma ba Gasogi bakuyeho usanga ahagaze wenyine atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina.
Mu minota 75, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ariko imipira myinshi Elijah yayiteraga hanze.
Ku munota wa 81, Gasogi yazamutse yihuta cyane Hakizimana Adolphe atera ishoti umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.
Nyuma y’iminota itatu gusa, Police FC yazamutse neza Ani Elijah wari wahushije cyane, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 84.
Umukino warangiye Police FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 ifata umwanya wa gatatu n’amanota 23, mu gihe indi yagumye ku wa gatandatu na 20.
Police FC izasoza imikino ibanza ya shampiyona ikina na Rayon Sports, umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14, tariki ya 4 Mutarama 2025.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!