Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari yongeye gukina Imikino Nyafurika nyuma y’imyaka icyenda.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana, ntayirusha indi cyane. Uko iminota yazamukaga niko Constantine yatangiye kwiharira umupira no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.
Mu mpera z’igice cya mbere, iyi kipe yo muri Algerie yatangiye gusatira cyane ari nako yotsa igitutu ab’inyuma ba Police FC.
Ku munota wa 45, Constantine yabonye penaliti yatsinzwe neza na Brahim Dib isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yongeye kwigana ariko Police FC yiharira umupira cyane.
Mu minota 70, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yasatiraga cyane ari nako igerageza uburyo bw’ibitego ariko ntibubyare umusaruro.
Ku munota wa 78, Constantine yazamukanye umupira neza yinjira mu rubuga rw’amahina bahindura umupira imbere y’izamu Tosim Omoyele atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Henry Msanga yabonye ikarita y’umutuku, Police FC isoza umukino ituzuye.
Umukino warangiye CS Constantine yatsinze Police FC ibitego 2-0 itera intambwe igana mu ijonjora rikurikira.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium, Police FC isabwa ibitego bitatu kugirango ikomeza mu rindi jonjora.
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga: Rukundo Onesime, Mandela Ashlaf, Nsabimana Eric, Bigirimana Abedi, David Chimeze, Henry Msanga, Issah Yakubu, Allan Katerega, Hakizimana Muhadjiri, Richard Kirongozi na Ani Elijah.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!