Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi yaguze, ni yo yatangiye neza kuri Kigali Pele Stadium, ariko kwiharira umupira mu minota 10 ya mbere nta kintu byigeze biyifasha kuko ubwugarizi bwa Police FC bwari buhagaze bwuma.
Iyi kipe y’abashinzwe umutekano, yaje kungukira ku burangare bw’abakinnyi bo hagati b’Urucaca ubwo ku munota wa 12 Ishimwe Christian yazamukanaga umupira wenyine awukuye mu rubuga rwe, akawuha Abedi Bigirimana wawumusubije maze uyu myugariro ahita arangiriza mu izamu.
Iki gitego cya Police cyatumye ishyira umupira hasi yiharira umukino kuva ubwo maze bidatinze Bigirimana Abedi wari wagize uruhare mu gitego cya mbere aza kwitsindira icya kabiri ku ikipe ye, hari ku munota wa 34.
Nyuma yo kujya mu karuhuko ari ibyo bitego 2-0, Police FC yatangiye igice cya kabiri aho yasoreje icya mbere maze nyuma y’iminota ine gusa Mugisha Didier na we yinjira ku rutonde rw’abatsinze uyu munsi dore ko yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso maze akawuterera inyuma gato y’urubuga rw’amahina ukaruhukira mu izamu rya Djihad Nzeyurwanda.
Police ntabwo yanyuzwe biciye kuri rutahizamu wayo Ani Elijah aho ku munota wa 56 yongeye guhusha igitego cyabazwe ubwo uyu munya-Nigeria yazaga gukubita umutambiko w’izamu maze Didier ashubijemo ujya hanze.
Nyuma yo gukomeza guhusha ibitego Ani Elijah yabonye izamu ubwo yendaga gusimbuzwa aho ku kazi gakomeye kakozwe na Ashraf Mandela uyu rutahizamu yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 maze ava mu kibuga amwenyura.
Gutsinda uyu mukino byatumye Police ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina mu gihe Kiyovu Sports yo yashimiye Imana ko umusifuzi Uwikunda Samuel arangije umukino itsinzwe ibitego 4-0 byonyine.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Police FC: Patience Niyongira, Ashlaf Mandela, Christian Ishimwe, Henry Msanga, Ndizeye Samuel, Ani Elijah, Simeon Iradukunda, Abedi Bigriimana, Yakub Issah, Richard Kirongozi na Mugisha Didier
Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Nizigiyimana Makenzi, David, Guy Kazinda, Ndizeye Eric, Tuyisenge Hakim, Felicien H, Olivier T, Sharif Bayo, N. Denny
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!