00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yanganyije na Mukura VS, Kiyovu Sports ikura amanota y’ingenzi i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 April 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Mukura Victory Sport yafashe umwanya wa kane nyuma yo kunganya na Police FC ubusa ku busa naho Kiyovu Sports yigarurira icyizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere ubwo yatsindiraga Etincelles FC iwayo ibitego 2-0 kuri iki Cyumweru.

I Nyamirambo, kuri Kigali Pelé Stadium, Police FC na Mukura Victory Sport zakinnye umukino uryoheye ijisho, wari ufunguye ku mpande zombi ndetse wiganjemo gusatira.

Mukura VS ni yo yasatiraga cyane mu minota ya mbere ndetse ku munota wa 20, Mensh Boateng yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye ryafashwe na Rukundo Onésime.

Nyuma yaho, Police Fc yabonye koruneri yatewe na Ishimwe Christian, Msanga Henry akinishije umutwe, umupira wari unyuze kuri Sebwato Nicolas ntiyawufatisha neza ujya hanze.

Mukura VS yakomeje gusatira, ku munota wa 12, Boateng ahindura umupira mu rubuga rw’amahina hagati, usanga Ndimbumba Nzau wateye ishoti rikomeye rica hejuru y’izamu.

Ku munota wa 44, Muhozi Fred yahawe umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina ku murongo, atera ishoti ryashyizwe muri koruneri na Sebwato mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Nyuma y’iminota itatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Ani Elijah yahushije igitego ari imbere y’izamu, umupira yateye ukurwamo na Sebwato mbere y’uko Mukura ikiza izamu.

Ani Elijah yahushije ubundi buryo bubiri burimo umupira yateresheje umutwe uhinduwe na Ishimwe Christian, ukurwamo na Sebwato wafashe irindi shoti ryatewe n’uyu Munya-Nigeria nyuma yaho.

Boateng Mensah yahushije uburyo bw’umupira yadunze mu izamu uvuye muri koruneri, mbere y’uko na Ndimbumba atera umupira w’umutwe wanyuze ku ruhande mu bundi buryo bwabonetse ku ruhande rwa Mukura VS.

Police FC yashoboraga gufungura amazamu mu minota ya nyuma, ariko Chukwuma Odili na Ani Elijah bahushije uburyo babonye bareba n’izamu, umukino urangira ari ubusa ku busa.

Kunganya byatumye ikipe y’i Huye ifata umwanya wa kane n’amanota 35 mu gihe Police FC yagize amanota 33 ku mwanya wa gatandatu.

Undi mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru, kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, warangiye Etincelles FC itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 byinjijwe na Mosengo Tansele na Mutunzi Darcy mu bice byombi by’umukino.

Kiyovu Sports yagize amanota 24 ku mwanya wa 15, iyanganya na Marine FC na Bugesera FC ziyiri imbere mu gihe Vision FC ya 16 ifite amanota 19.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Police FC na Mukura VS:

Police FC: Rukundo Onésime, David Chimeze, Ishimwe Christian, Ngabonziza Pacifique, Mandela Ashraf, Msanga Henry, Iradukunda Siméon, Ndizeye Samuel (c), Ani Elijah, Kirongozi Richard na Muhozi Fred.

Mukura VS: Sebwato Nicholas (c), Ishimwe Abdoul, Rushema Chris, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Ndimbumba Nzau, Ntarindwa Aimable, Oladosu Samson, Abdul Jalilu, Mensah Boateng na Exauce Malanda Destin.

Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga kuri iki Cyumweru
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Umukino wayobowe n'abasifuzi barangajwe imbere na Uwikunda Samuel
Amakipe yombi yasatiranaga bikomeye ariko ibitego birabura
Ndizeye Samuel ni we wari Kapiteni wa Police FC iheruka kuvunikisha Nsabimana Eric 'Zidane'
Umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime atanga umupira Maranda Destin wa Mukura VS
Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent, areba uko ikipe ye yakinaga
Umutoza wa Mukura VS, Afahamia Lotfi, ntiyanyuzwe n'imisifurire
Umutoza Wungirije w'Amavubi, Nshimiyimana Eric, ari mu bitabiriye umukino

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .