Police FC yakosoye Gasogi United ikura Rayon Sports ku mwanya wa kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Iyabivuze Osée na Mico Justin byafashije Police FC gutsinda Gasogi United 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Police FC yakinnye uyu mukino idafite Nsabimana Aimable na Moussa Omar bari bafite amakarita atatu y’umuhondo, basimbuwe na Nduwayo Valeur na Ngendahimana Eric mu mutima wa ba myugariro.

Uburyo bwa mbere bukomeye muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 16, aho Manace Mutatu yashoboraga gutsindira Gasogi United, umupira yahinduye ukurwamo n’umunyezamu Habarurema Gahungu.

Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, Nshuti Dominique Savio yazamukanye umupira wari utakajwe na Dusabe Jean Claude, awuhereza Iyabivuze Osée wafunguye amazamu.

Iminota 15 ibanza mu gice cya kabiri, yaranzwe no gusatirana ku makipe yombi, aho Herron Berrian wa Gasogi United na Mico Justin wa Police FC bombi bagerageje amashoti akomeye, akurwamo n’abanyezamu.

Gasogi United yasatiraga Police FC ku buryo bugaragara, yashobora kwishyura ku mupira mwiza Muganza Isaac yacomekewe na Manace Mutatu, ariko uyu rutahizamu ananirwa kuwushyira mu izamu.

Bigirimana Issa wakinnye umukino we wa mbere muri Police FC, ni we waremye uburyo bwavuyemo igitego cya kabiri cy’ikipe y’abashinzwe umutekano ku mupira ukomeye yateye mu izamu ukurwamo na Kwizera Aimable, ugarukira Mico Justin warobye Kwizera Olivier ku munota wa 75.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 40, ifata umwanya wa kabiri iwambuye Rayon Sports ifite 38, yo ikaba izakirwa na Bugesera FC ku Cyumweru mu gihe APR FC ya mbere n’amanota 42 izakira Marines FC.

Gahunda y’umunsi wa 19 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2020

  • Police FC 2-0 Gasogi United

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020

  • Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h:00’)
  • AS Muhanga vs Heroes FC (Muhanga Stadium, 15h:00’)
  • SC Kiyovu vs Musanze FC (Stade Mumena, 15h:00’)
  • AS Kigali vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h:00’)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020

  • Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Bugesera, 15h:00’)
  • APR FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h:00’)
  • Mukura VS vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h:00’)
Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Police FC
Ba kapiteni bombi: Nshuti Dominique Savio na Kazindu Bahati Guy basuhuzanya mbere y'umukino
Iyabivuze Osée atwara umupira Dusabe Jean Claude
Rutahizamu wa Gasogi United, Manace Mutatu yigarama umupira
Umunyezamu wa Gasogi United Kwizera Olivier akora hejuru ku izamu nyuma yo gusimbuka ubwo yashakaga gufata umupira wanyuze hejuru
Iyabivuze watsinze igitego cya mbere afunga umupira
Nshimiyimana Ibrahim ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Nduwayo Valeur
Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) umaze iminsi yaravunitse, akurikirana umukino Police akinira yahuragamo na Gasogi United
Abafana ba Police FC bari bafite icyizere
Umufana wa Gasogi United yitegereza uko ikipe yasatiraga ariko ibitego bikabura
Abafana ba Gasogi United bashyira amaboko ku maso kugira ngo babashe kureba mu kibuga kubera izuba
Muganza Isaac ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Nduwayo Valeur
Issa Bigirimana akurura Manace Mutatu mu gihe na we yakururaga ikabutura ya Lule
Issa Bigirimana yakinnye umukino wa mbere muri Police FC
Munyakazi Youssuf Lule mu kirere ateresha umupira umutwe

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .