00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF CC: Police FC yari imaze imyaka umunani idasohoka, yajyanye icyizere muri Algérie

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 August 2024 saa 05:44
Yasuwe :

Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yerekeje muri Algérie aho igomba gukinira umukino wayo wa mbere uzayihuza na CS Constantine.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, ni bwo abakinnyi ndetse n’ababaherekeje barimo abatoza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yariteguye bikomeye kugira ngo izabashe kwitwara neza muri iyi mikino, cyane ko yanitwaje abagera kuri 23 bazayifasha mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024.

Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric, yatangaje ko abakinnyi bagenzi be, bose bameze neza kandi impanuro bahawe n’ubuyobozi zizatuma bahangana n’ikipe zo mu Barabu zikunze kugora izo mu Rwanda.

Ati “Nta kibazo dufite, abayobozi batuganirije baduha impanuro bityo rero ndakeka ko turi mu mwuka mwiza. Badusabye gutsinda kuko ni cyo kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa, banatwifuriza urugendo rwiza. Tugiye muri Algérie gushaka itike kandi iyo uyishaka uyibonera ku mukino wa mbere.”

Yakomeje agira ati “Gahunda dufite ndetse n’abakinnyi bashya, baziko iyi ariyo mikino tuba tugomba gukina. Ikipe twatomboye ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation Cup cyangwa Champions League, gusa ni Abarabu ariko tuzahangana na bo nk’uko izina ry’ikipe ribivuga, ni Police FC nyine.”

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023/24, yatomboye CS Constantine yari yabaye iya gatatu muri Shampiyona ya Algérie.

Nyuma y’umukino ubanza hazaba undi wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 25 Kanama 2024.

Ikipe izakomeza, izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Police FC yaherukaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika mu 2016 aho yakinnye CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2015.

Abakinnyi yajyanye ni Niyongira Patience, Ndizeye Samuel, Sugira J.Clovis, Iradukunda Siméon, Rukundo Onésime, Akuki Jibrine, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Hakizimana Muhadjiri, Chukwuma Odili, Kwitonda Ally, Chimezie David, Ngabonziza Pacifique, Kateregga Allan, Elijah Ani, Mandela Ashraf, Ssenjobe Eric, Yakubu Issah, Msanga Henry, Nsabimana Eric, Shami Carnot, Kirongozi Richard na Niyonsaba Eric.

Umunyezamu Niyongira Patience na rutahizamu Mugisha Didier ni bamwe mu bakinnyi 23 bahagurutse i Kigali
Bigirimana Abedi ni umwe mu bakinnyi Police FC izifashisha
Police FC yizeye intsinzi yo ku mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup
Abakinnyi ba Police FC bajyanye akanyamuneza muri Algérie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .