Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, ni bwo abakinnyi ndetse n’ababaherekeje barimo abatoza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yariteguye bikomeye kugira ngo izabashe kwitwara neza muri iyi mikino, cyane ko yanitwaje abagera kuri 23 bazayifasha mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024.
Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric, yatangaje ko abakinnyi bagenzi be, bose bameze neza kandi impanuro bahawe n’ubuyobozi zizatuma bahangana n’ikipe zo mu Barabu zikunze kugora izo mu Rwanda.
Ati “Nta kibazo dufite, abayobozi batuganirije baduha impanuro bityo rero ndakeka ko turi mu mwuka mwiza. Badusabye gutsinda kuko ni cyo kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa, banatwifuriza urugendo rwiza. Tugiye muri Algérie gushaka itike kandi iyo uyishaka uyibonera ku mukino wa mbere.”
Yakomeje agira ati “Gahunda dufite ndetse n’abakinnyi bashya, baziko iyi ariyo mikino tuba tugomba gukina. Ikipe twatomboye ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation Cup cyangwa Champions League, gusa ni Abarabu ariko tuzahangana na bo nk’uko izina ry’ikipe ribivuga, ni Police FC nyine.”
Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023/24, yatomboye CS Constantine yari yabaye iya gatatu muri Shampiyona ya Algérie.
Nyuma y’umukino ubanza hazaba undi wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 25 Kanama 2024.
Ikipe izakomeza, izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Police FC yaherukaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika mu 2016 aho yakinnye CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2015.
Abakinnyi yajyanye ni Niyongira Patience, Ndizeye Samuel, Sugira J.Clovis, Iradukunda Siméon, Rukundo Onésime, Akuki Jibrine, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Hakizimana Muhadjiri, Chukwuma Odili, Kwitonda Ally, Chimezie David, Ngabonziza Pacifique, Kateregga Allan, Elijah Ani, Mandela Ashraf, Ssenjobe Eric, Yakubu Issah, Msanga Henry, Nsabimana Eric, Shami Carnot, Kirongozi Richard na Niyonsaba Eric.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!