00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC ya Mashami Vincent yijeje gutwara ibikombe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 August 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Abakinnyi n’abatoza ba Police FC bijeje ubuyobozi n’abafana b’iyi kipe ya Polisi y’Igihugu gutwara igikombe cya Shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2022-2023 biturutse ku bunararibonye bafite.

Ibi babigarutseho ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangazaga ku mugaragaro abakinnyi bashya bazifashishwa muri uyu mwaka w’imikino barimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda no hanze, Emery Bayisenge ndetse n’Umutoza Mashami Vincent.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko biteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umupira muri rusange bagatwara igikombe, ibintu Police FC ihora iharanira ariko ntibigerweho.

Ati “Nibyo koko navuga ko dufite umutwaro uremereye kugira ngo tugeze kuri Police FC ibyo itarageraho birimo n’igikombe cya shampiyona. Birashoboka kuko urebye ikipe dufite n’abakinnyi barimo ni abantu bamenyereye Shampiyona.”

Yavuze ko abakinnyi bari muri Police Fc ari beza kandi bigeze no kugira ibihe byiza mu ikipe imwe ya APR FC bityo ko nibahuriza ku mugambi umwe nta kabuza bazatanga igikombe.

Ati “Turashaka kureba ko ibyo twakoze muri APR FC twabikora no muri Police FC, ni ikipe itagize icyo ibuze, ihembera igihe kandi natwe turifuza gukorera hamwe nka police FC.”

Mugiraneza yagaragaje ko kimwe mu bituma abakinnyi ba Police FC badatwara igikombe ari uko bakina basa naho nta gitutu cyo gutwara igikombe bariho ariko ngo uyu mwaka uzaba utandukanye.

Ati “Nabanje gufata amakuru y’ikipe njemo, ibibazo usanga abakinnyi bari bafite ni uko nta gitutu ku bakinnyi aho usanga n’ubuyobozi bwashyiragamo kuregeza bitandukanye n’amakipe aharanira igikombe ariko ibyo bitandukanye cyane nuko uyu mwaka bizagenda.”

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasabye abakinnyi bagenzi be nabo guhindura imyumvire ku buryo bakina baharanira kubona igikombe aho kumva ko gusoza ku mwanya wa gatatu cyangwa wa kane bihagije kuri bo nk’uko byari bisanzwe.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko nubwo yari amaze igihe kinini atoza ikipe y’iguhugu yakurikiraniraga shampiyona hafi cyane ko byanamufashaga guhitamo abakinnyi bazifashishwa bityo ko atari mushya kandi azakorana n’abagennzi be.

Ati “Ntabwo ari igikombe cya shampiyona gusa, hari n’icy’Amahoro. Tuzakomeza guhatana kuri ibyo bikombe byombi. Akazi nibwo kagitangira kandi icyangombwa ni uko ubuyobozi bwiteguye kudufasha, abakinnyi nabo twaraganiriye bafite icyasha kuko ari abakinnyi beza kandi bamenyereye amarushanwa, igisigaye ni ukwicara tukareba uko bizagenda. Ndibaza ko hari byinshi bashaka kwerekana ko bashoboye.”

Mashami yavuze ko gutwara igikombe bidasaba kubivuga cyangwa kubyifuza ahubwo bisaba kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona kugira ngo begukane igikombe.

Mashami Vincent yahawe gutoza Police FC asimbuye Francis Nuttall Elliot ukomoka muri Ecosse mu Bwami bw’u Bwongereza. Uyu yari yayigezemo muri Nzeri 2021 ndetse umwaka ushize w’imikino yayifashije kuwusoza ku mwanya wa karindwi n’amanota 40, irushwa 26 na APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona.

Mashami Vincent yahawe inshingano zo gutoza Police FC nyuma y’uko ku wa 10 Werurwe 2022, amasezerano ye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ashyizweho akadomo nyuma imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ubuyobozi bwa Police FC bwijeje ubufasha iyi kipe
Perezida wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga yasezeranyije impinduka mu guhatana muri uyu mwaka w'imikino
Mashami Vince yavuze ko yiteguye guhatana agahesha Igikombe cya Shampiyona Police FC imaze imyaka 18 igihiga
Umunyamakuru wa B&B Umwezi, Imfurayacu Jean Luc ari mu bitabiriye iki kiganiro
Abakinnyi ba Police FC biyemeje gutwara ibikombe
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yemeza ko uyu mwaka bagomba gutwara igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .