Police FC niyo yatanze agahimbazamusyi gahanitse mu 2019/20: Uko andi makipe ahagaze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2020 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Amakipe y’abashinzwe umutekano, Police FC na APR FC, ni yo ayoboye ayandi mu gutanga agahimbazamusyi kari hejuru ku bakinnyi bayo mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20.

Amakipe y’abashinzwe umutekano, Police FC na APR FC, ni yo ayoboye andi mu gutanga agahimbazamusyi kari hejuru ku bakinnyi bayo mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20.

Agahimbazamusyi ni ishimwe ku bantu bakoze neza, bakuzuza inshingano zabo, ndetse na Bibiliya bene abo batungwa n’ibyo bakoze. No mu mirimo itandukanye irimo imikino, hatangwa agahimbazamusyi ku bakinnyi kugira ngo barusheho guharanira intsinzi dore ko bamwe imishahara bayikumbura, abandi bakayitegereza amezi asaga arindwi.

Police FC ni yo yatanze agahimbazamusyi kari hejuru

Ikipe y’abashinzwe umutekano ni yo yatanze agahimbazamusyi gahanitse kurusha andi makipe mu mwaka ushize w’imikino.

Mu 2019/20, buri mukinnyi wa Police FC yahabwaga ibihumbi 60 Frw ku mukino batsinze, by’akarusho agahabwa ibihumbi 150 Frw mu gihe batsinze umukino wabahuje na ya makipe akomeye.

Ikipe ya kabiri kuri uru rutonde ni APR FC itanga ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi, iyo batsinze umukino bakiriye mu gihe ku mukino bakiniye hanze, iyo bawutsinze buri umwe ahabwa ibihumbi 80 Frw. Aha ariko, ku mukino wa Rayon Sports, biba bitandukanye ndetse bivugwa ko abakinnyi ba APR FC bakubiwe inshuro zirenga eshatu agahimbazamusyi ubwo batsindaga mukeba ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019.

Mu buryo busa n’ubutunguranye, Musanze FC niyo kipe ya gatatu yatanze agahimbazamusyi kari hejuru ku bakinnyi bayo, aho ku mukino iyi kipe yatsinze, buri umwe yahabwaga ibihumbi 40 Frw. Ubusanzwe Musanze FC itanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 20 Frw ku mukino, ariko Umuyobozi wayo, Tuyishime Placide, yatangaga andi ibihumbi 20 Frw.

AS Kigali, Bugesera FC na Kiyovu Sports zose zitanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 Frw gusa nk’uko bimeze no ku yandi makipe, amafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’ikipe bagiye gukina.

Rayon Sports, Sunrise FC na Gicumbi FC zitanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 25 Frw ku mukino. Amafaranga menshi abakinnyi ba Rayon Sports babonye muri uyu mwaka w’imikino ni kuri Kiyovu Sports aho bahawe ibihumbi 50 Frw ubwo bayitsinda igitego 1-0 mu Ukuboza 2019.

Kuri Gicumbi FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, imikino ine abakinnyi bayo batsinze birashoboka ko hari icyo yabafashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko baheruka umushahara mu Ugushyingo 2019.

Mukura Victory Sports, Gasogi United, Etincelle FC na Espoir FC zose zitanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 20 Frw ku mukino. Mukura ifite umwihariko wo kuba iyo abakinnyi batsinze imikino yikurikiranya, hagenda hiyongeraho ibihumbi 10 Frw.

Heroes FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe, yatangaga agahimbazamushyi k’ibihumbi 15 Frw ku mukino mu gihe AS Muhanga na Marines FC zatanga ibihumbi 10 Frw ku mukino, ashobora kwiyongera bitewe n’ikipe bagiye guhura nayo.

Police FC na APR FC ziyoboye amakipe yatanze uduhimbazamusyi duhanitse mu mwaka ushize w'imikino

Uwashushanyije: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .