Ikipe ya Polisi y’Igihugu yabigezeho nyuma yo gutsinda Nyanza FC ibitego 3-0, biba igiteranyo cya 4-2 mu mikino yombi. Ni mu gihe AS Kigali yo yabigezeho isezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Police FC yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda kuko yari yatsinzwe ubanza ibitego 2-1.
Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana. Ku munota wa 20, Police FC yafunguye amazamu ku gitego myugariro wa Nyanza FC yitsinze.
Mu minota 30, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gusatira bikomeye ibifashijwemo na Mugisha Didier na Chukwuma Odili.
Ku munota wa 37, Chukwuma yazamukanye umupira neza ategerwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Yinjijwe neza na Byiringiro Lague watsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe, kiba icya kabiri muri uyu mukino.
Igice cya mbere cyarangiye, Police FC yatsinze Nyanza FC ibitego 2-0.
Iyi kipe yakomerejeko no mu gice cya kabiri, ku munota wa 64, Mugisha Didier wari wahushije ibitego byinshi yatsinze icya gatatu.
Umukino warangiye Police FC yatsinze Nyanza FC ibitego 3-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Undi mukino wabaye uyu munsi, AS Kigali yanganyije na Vision FC igitego 1-1, Ikipe y’Umujyi wa Kigali ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Muri ¼, Police FC izahura na AS Kigali, Amagaju FC azakina na Mukura.
Ni mu gihe, Rayon Sports izahura n’izava hagati ya Gorilla FC na City Boys zizakina ku wa Kane. Gasogi United izahura n’iva hagati APR FC na Musanze FC zirahura saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.








Amafoto yaranze umukino wa AS Kigali na Vision FC










Amafoto: Kasiro Claude na Umwari Sandrine
Video: Rukimbira Divin na Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!