00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC ikomeje gutera inzira agahinda: Ese ikibazo gikomeze kuba Gitera cyangwa ni ikibimutera?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 11 January 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Mu mwaka wa Shampiyona wa 2012-2013, Ikipe ya Police FC yari mu zihanganiye igikombe cya Shampiyona gusa ubwo haburaga imikino itatu ngo isozwe, uwari umutoza wayo Goran Kopunović yaje gutangaza ko bigoye kwegukana igikombe kuko abantu bose mu Rwanda bafana Rayon Sports.

Goran Kopunović, umuntu yavuga ko ari we mutoza wa nyuma uheruka gufasha Police FC guhangana bya nyabyo muri Shampiyona y’u Rwanda, aho ubugira kabiri habuze gato ngo yegukane igikombe, anakina imikino ibiri ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Abandi bagerageje ni Mashami Vincent na Cassa Mbungo begukanye iri rushanwa rya kabiri mu akinwa mu Rwanda, gusa nta n’umwe wari wagera ku rwego rwa kabuhariwe Goran Kopunović mu guhatana muri shampiyona aho yatitije APR FC na Rayon Sports imyaka ibiri ikurikirana.

Uyu munya-Serbia bivugwa ko ubwo yari kumwe n’ikipe ye bagiye gukina i Musanze, yaje gutungurwa n’uko bamwe mu bayobozi be bari bajyanye na Rayon Sports yari igiye gukina i Rubavu na Etincelles.

Byatumye yibaza byinshi ku ntego z’ikipe ye mu by’ukuri niba abayobozi baherekeza mukeba.

Gusa ntibyagarukiraga aho. Wari umwaka wa mbere wa Police FC ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, icyemezo yafashe kuko APR FC na yo yagifashe, aho kungukira mu kuba ari yo yari ifite abakinnyi beza mu zisigaye, ahubwo na yo ikurikira ikipe y’ingabo z’igihugu ku mpamvu n’ubu zikibazwaho.

Nonese niba abari abayobozi bayo (kuri ubwo) barihitiragamo guherekeza mukeba Rayon Sports, plitike yayo y’abanyamahanga igashingira ku ya mukeba wundi muri Shampiyona APR FC, mu by’ukuri intego za Police Football Club ni izihe?

Police FC nta bakunzi ifite nka Rayon Sports bityo bizayigora kubona abayisunika ngo begukane Shampiyona nk’uko Murera ibigenza. Nta gitsure n’igitinyiro kugeza ubu igaragaza nka APR FC, bituma abakinnyi bayikinamo bashobora kuba batitanga uko byagakwiye cyangwa se bikwiye.

Ibi bituma biyigora kuba yakwitwara neza mu mikino ikinwa igihe kirekire kuko isaba guhozaho, ariko ikaba yakwegukana amarushanwa y’igihe gito kubera ko ihorana abakinnyi beza.

Ibi bitujyana ku kwibaza icyo umutoza Mashami Vincent azize. Uyu mugabo, ni byo ko yari afite umusaruro mubi muri Shampiyona, nk’uko byagenze ku bamubanjirije bakomeye nka Cassa Mbungo, Sam Ssimbwa, Albert Mpandhe, Francis Nuttall Elliot, Francis Haringingo n’abandi.

Icyo aba bose bahuriyeho ni uko basezererwaga kubera ko batangiye kutumvikana na "bamwe mu bakinnyi", icyo batandukaniyeho ni uko Mashami we yarimo atwara ibikombe muri iyi kipe, ndetse nta n’icyemezaga ko uyu mwaka bitazakomeza.

Ese Police FC yaba itekereza ko noneho igihe kigeze ngo yegukane Shampiyona?

Mbere yo gutekereza ku mutoza, benshi bumvaga ko ubuyobozi bwari bubanze kwibaza impamvu abakinnyi bose bageramo aho gutera imbere bagasubira inyuma.

Abarimo Savio Nshuti, Rutanga Eric, Muhadjili Hakizimana... bagiye bayinjiramo ari inyenyeri mu Amavubi ariko bagasohoka nta we ukibuka uko umwambaro uriho ibendera ry’igihugu usa.

Abenshi muri abo bakinnyi babaga bavuye mu makipe atwara ibikombe, amakipe y’abafana ariko bagera ku ikipe yo ku Kacyiru bagasinzira nk’abageze muri rya juru baririmba.

Amafaranga y’umurengera bahawe, bamwe bayubakiragaho umusingi wo gushyira akadomo ku buzima bwa ruhago bakiri bato. Impinduka zose zakorwa, zagahereye mu guhindura iyi myumvire.

Shampiyona mu Rwanda iragora kuyegukana, mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mvukiyehe Juvenal wigeze kuyobora Kiyovu Sports, yatubwiye ko bisaba ibirenze kugira abakinnyi beza.

Mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Atraco yonyine ni yo yashoboye kuyikura mu nzara za APR FC na Rayon Sports. Police FC se yaba yabonye umuvuno mushya?

Aha biragoye ko byaba ari ukuri. Ari na yo mpamvu twakongera kwibaza mu by’ukuri kuri politike y’iyi kipe.

Police FC ni imwe mu makipe makuru ashinjwa kudategurira abakinnyi ikipe y’igihugu. Kuri ubu byakoroha gutondeka nka 11 bazamukiye muri APR FC mbere yo gukinira Amavubi mu gihe kubona umwe iyi kipe yindi yaduhaye nk’abakunzi ba ruhago byagorana.

Iyi kipe biranagoye kwemeza ko yaba ikinira gushimisha abafana bayobowe ngo byibura bigaragaze ko bimwe mu byemezo ifata aba ari ukurengera amarangamutima ya benshi.

Na byo byaba ari ukwibeshya ahari kuko n’abapolisi yazanye ku mukino iheruka gutsindwamo na Rayon Sports benshi mu mutima bifaniraga iyi kipe y’ubururu n’umweru birazwi.

Aha rero, ni ho ho kwanzura ko Police FC, imwe mu makipe ashora agatubutse buri mwaka wa Shampiyona, yabanza gutekereza ku ntego zayo na politike yayo bwite muri ruhago y’u Rwanda.

Bitabaye ibyo, izakomeza guherekeza abandi, kandi "Guherekeza utagushaka, bitera inzira agahinda."

Gutsindwa na Rayon Sports byatumye Mashami Vincent atandukana na Police FC
Police FC yiganjemo abakinnyi bafite amazina muri Shampiyona y'u Rwanda
Ikipe ya Police FC imaranye igihe ibibazo byinshi bidafitiwe ibisubizo
Byiringiro Lague ni umwe mu bisubizo Police FC izanye mu mikino yo kwishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (221823) Re-process this page