Pogba agiye kurega abatangaje ko yasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa Manchester United, Paul Pogba, yavuze ko agiye kurega abakwije inkuru z’ibihuha zivuga ko agiye gusezera mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kubera amagambo yatangajwe na Perezida Emmanuel Macron.

Ni inkuru yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru ryo muri Asia mu cyumweru gishize.

Ibinyamakuru bitandukanye byavugaga ko Pogba usanzwe ari uwo mu Idini ya Isilamu, atishimiye amagambo ya Perezida Macron, afata icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu.

Ubwo yavugaga ku rupfu rwakorewe umwarimu, Samuel Paty, wigishaga amateka ku Kigo cya Saint-Honorine giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Paris, Perezida Macron yavuze ko ari igitero cy’iterabwoba cyagabwe n’abantu bagendera ku matwara y’idini ya Islam.

Pogba umaze gukinira u Bufaransa imikino 72, akabutsindira ibitego 10 ndetse by’umwihariko akaba ari mu babuhesheje Igikombe cy’Isi cya 2018, yanyomoje aya makuru, avuga ko agiye kurega abayatangaje.

Ati “Amakuru adafite ishingiro 100% kuri njye akomeje kuzenguruka, avuga ibintu ntigeze mvuga cyangwa ngo ntekereze. Numiwe, narakaye, kandi ntungurwa n’inkuru z’ibinyamakuru bikoresha izina ryanjye mu makuru y’ibinyoma.”

"Ndwanya iterabwoba iryo ari ryo ryose ndetse n’ihohotera. Ikibabaje ni uko abanyamakuru bamwe badakora neza iyo bandika amakuru, bagakoresha nabi ubwisanzure bwabo, ntibagenzure niba ibyo bandika ari ukuri.”

"Niyemeje kurega abatangaza n’abakwirakwiza aya makuru y’ibinyoma 100%."

Mwarimu Samuel Paty wari ufite imyaka 47, wigishaga amateka n’ubumenyi bw’Isi, yishwe aciwe umutwe nyuma yo kwereka abanyeshuri be ibishushanyo bitavugwaho rumwe bya Muhammad [Imana imuhe amahoro n’imigisha] uri mu bubashywe mu Idini ya Isilamu.

Bivugwa ko yabiberetse mu kwigisha isomo rijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi ko yari yasabye abumvaga bakomeretswa ku mutima n’ibyo bishushanyo kuba basohotse.

Paul Pogba yanyomoje amakuru avuga ko yasezeye mu Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa
Pogba w'imyaka 27, asengera mu Idini ya Isilamu
Paul Pogba ari kumwe na Perezida Macron ubwo u Bufaransa bwishimiraga Igikombe cy'Isi cya 2018
Pogba asoma Igikombe cy'Isi yatwaranye n'u Bufaransa mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .