Perezida wa Musanze FC yageneye inkunga Académie ikorera mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yageneye inkunga y’ibikoresho abana bigira umupira muri Académie ya Nyakinama ikorera mu ishuri rya gisirikare ryaho.

Inkunga y’ibikoresho uyu muyobozi wa Musanze FC yashyikirije Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga ku wa Kane, igizwe n’imyenda yo gukinana, inkweto, imipira n’ibindi bikoresho byifashishwa mu myitozo.

Tuyishimire avuga ko ubwo yabonaga abana bigira umupira mu Académie ya Nyakinama, yasanze bafite ubuhanga ariko abwirwa ko mu mbogamizi bagira harimo iy’ibikoresho.

Ati “Impamvu nyamukuru ni uko nkunda siporo nkayishyira no mu ngiro, mu minsi ishize twakinnye imikino ya gicuti yari yahuje abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Musanze n’abasirikare ba Nyakinama nyuma hakurikiraho umukino w’abana bato bo mu irerero rya Nyakinama Football Academy.”

“Nyuma y’imikino yombi n’ubwo twabonaga ari abana bazi gukina ndetse bafashwe neza, naganiriye n’abatoza bangaragariza imbogamizi zimwe na zimwe bafite twumva ko ari uruhare rwacu kugira ngo abana nabo bumve ko tubari inyuma.”

Yakomeje avuga ko yashyikirije ibi bikoresho ubuyobozi bwa APR FC kuko iryo rerero rikorana n’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe y’ingabo.

Nyakinama Football Academy itozwa na Staff Sgt Nshizirungu Bosco na Nduwayezu Ernest , yatangiye gukora mu 2013, ikaba imaze kunyuramo abakinnyi barimo Nshuti Innocent wa APR FC, Kagabo Ismi, Kabayiza Eric na Hakizimana Adolphe uyoboye abatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri, aho akinira Rutsiro FC.

Bivugwa ko iyi kipe y’i Nyakinama, yakira abana kuva ku myaka umunani kuzamura, ishobora gukina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha.

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga ashyikirizwa inkunga y'ibikoresho na Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC, bizahabwa abana bigira umupira muri Académie ya Nyakinama ikorera mu ishuri rya gisirikare ryaho
Nshuti Innocent ukinira APR FC ni umwe banyuze muri Académie ikorera mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama
Nyakinama Football Academy ifite ibyiciro by'abana bitandukanye
Abafana bafite guhera ku myaka umunani bahabwa amahirwe yo kwigira umupira i Nyakinama
Staff Sgt Nshizirungu Bosco ni umwe mu batoza abana umupira muri Académie y'i Nyakinama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .