Ni igikorwa yakoze ku wa Kabiri, tariki 20 Ukuboza 2022, ubwo yasuraga ikipe mu myitozo ya nyuma yo kwitegura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, Musanze FC yakiramo Police Fc kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022.
Tuyishimire Placide yagize ati “Umusaruro wanyu ni amanota, mwarawuduhaye. Amanota 21 ntabwo ari bibi cyane ariko muyongeyeho ejo (ku mukino wa Police FC) byaba byiza kurushaho. Nanjye rero ku musaruro wanjye, ubu naje hano ngira ngo dushimire Imana uburyo umuntu aba yarakoze muri uyu mwaka."
Yakomeje agira ati "Ejo nimurangiza umukino, tutitaye ku bizavamo, buri muntu bazamuha ihene y’ubunani, nimutaha muzajye gusangira n’imiryango yanyu. Tuzongera tubonane mugarutse ku itariki 10 Mutarama 2023.”
Kapiteni wa Musanze FC, Niyonshuti Gad, yamushimiye avuga ko Musanze FC ari yo kipe ya mbere yakinnyemo iha ubunani abakinnyi bayo.
Yagize ati “Mu makipe naciyemo, iyi ni yo impa umwaka. Andi yampaga ibyo angomba gusa ariko iyi kuva nayigeramo, iyo umwaka urangiye, umuyobozi wacu araza akatwifuriza umwaka mushya yaba mu buryo bw’amagambo ndetse no mu buryo bwo mu mufuka."
Kugeza ubu, ku munsi wa 14 wa Shampiyona, Musanze FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, ni mu gihe Police FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 20.
Nyuma y’umukino wa 15 wa Shampiyona, ari na wo usoza igice cy’imikino ibanza, amakipe azahita afata akaruhuko k’iminsi mikuru isoza umwaka.
Biteganyijwe ko Shampiyona izasubukurwa ku wa 5 Gashyantare 2023.
Imikino yose y’Umunsi wa 15 wa Shampiyona
Ku wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022 (Imikino yose izaba saa Cyenda)
- Rwamagana City FC vs Mukura
- Espoir FC vs Gorilla FC
- Musanze FC vs Police FC
- Sunrise FC vs AS Kigali FC
- Rutsiro FC vs Bugesera FC
Ku wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022
- Etincelles vs APR FC
Ku wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022
- Marines Fc vs Kiyovu Sports
- Rayon Sports vs Gasogi United saa 18:30



AMAFOTO: Musanze FC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!