00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Kiyovu Sports yishongoye kuri Rayon Sports F.C

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 01:32
Yasuwe :

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yishongoye kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1, buzuza imyaka itatu batsinda iyi kipe mu buryo buhoraho.

Ku wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2022, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yatangaje ko ubwiherero bwa dumburi aheruka kuvuga ari bwo bashyizemo Rayon Sports, ndetse ko birukanye Sadate ku kibuga.

Ni nyuma y’uko Mvukiyehe yaherukaga kuvuga uyu mwaka uzasiga atakiri ku buyobozi, ashimangira ko yatengushywe n’Abayovu ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, batazi ishoramari rikorerwa mu mupira.

Ati "Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi wo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunyamo. Ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana."

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Mvukiyehe yavuze ko aho yavugaga amafaranga yagiye, ariho iyi kipe bayishyize.

Yagize ati "Nigeze kuvuga ibintu bya dumburi, ya dumburi rero ni ho tudumbuyemo Rayon Sports. Ni intsinzi nziza kuko twirukanye umwe mu bari bamaze igihe mu mupira, wari wavuze ko nitubatsinda azasezera."

Aho yadomaga urutoki kuri Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, mbere y’umukino wari watangaje ko Kiyovu Sports niyongera kubatsinda azahita asezera mu mupira w’amaguru burundu.

Nyuma y’umukino Munyakazi yatangaje ko agikomeye kubyo yavuze.

Yagize ati "Kugera ubu aka kanya ibyo natangaje ntacyo ndabihinduraho."

Imyaka ibaye itatu Rayon Sports idatsinda Kiyovu Sports kuko iheruka kuyibona intsinzi tariki 1 Ukuboza 2019. Muri iyi myaka itatu bakinnye imikino irindwi, Kiyovu itsinda itandatu, banganya umwe.

Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 20, ikurkirwa na Rayon Sports n’amanota 18, ariko ifite ibirarane bibiri.

Ku munsi wa 10 wa shampiyona, Kiyovu Sports izakina na APR FC, mu gihe Rayon Sports izakira Mukura VS.

Umutoza wa Kiyovu Sports yari mu byishimo nyuma y'umukino
Mvukiyehe yanyuzwe n'intsinzi y'ikipe ye
Sadate yavuze ko ashobora gusezera ku mupira w'amaguru
Mugenzi Bienvenu yongeye gutsinda Rayon Sports igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .