00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Kiyovu Sports yasuye abafana bayo bafunzwe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 01:33
Yasuwe :

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yasuye abafana ba Kiyovu Sports batawe muri yombi.

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abafana batandatu bakurikiranyweho gutuka Umusifuzi Mukansanga Salima.

Ibyaha bakurikiranyweho babikoze ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera tariki 20 Mutarama 2023, ikawunganya 0-0.

Nyuma yo gutabwa muri yombi Général uyobora ikipe yabo yarabasuye, areba uko bamerewe.

Abafana bafunzwe barimo abasanzwe bafite amazina azwi muri Kiyovu Sports barimo n’abisiga amarangi y’Icyatsi n’Umweru mu gushyigikira iyi kipe bihebeye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bafana bashinjwa ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura.

Yongeyeho ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kacyiru na Remera.

Kiyovu Sports ya kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 31 irakira APR FC ya gatatu binganya amanota kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda.

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yasuye abafana ba Kiyovu Sports batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .