Ni inkuru yumvikanye neza mu matwi y’Abayovu kuko byari bigoye ko hari ikigenda uyu mugabo adahari.
Nkurunziza yatorewe kuyobora Urucaca ku ya 26 Gicurasi 2024 nyuma y’iminsi mike asubira muri Canada aho asanzwe atuye kugira ngo agire ibyo ashyira ku murongo maze azabona kugaruka mu Rwanda.
Uyu mugabo yitezweho kuzahura Kiyovu Sports yaranzwe n’uruhuri rw’ibibazo mu mwaka ushize w’imikino.
Amakuru avuga ko igaruka rye riratuma iyi kipe itangira kwitegurana imbaraga umwaka mushya w’imikino, aho ari nabwo itangira kugura abakinnyi.
Kiyovu Sports igiye kumara ibyumweru bibiri itangiye imyitozo yitegura Shampiyona ya 2024/25, aho ku ikubitiro yatangiranye abakinnyi 55 ariko umutoza Bipfubusa Joslin akagenda asezerera bamwe kubera urwego rutari rwiza.
Urucaca ruzatangira rwakira AS Kigali tariki 16 Kanama 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Kanama 2024.
Amakuru avuga ko Urucaca rugiye kubura umutwe rugatangira kwitegura Shampiyona ya 2024/25 mu buryo bukomeye burimo kugura… pic.twitter.com/nICgBv1CHL
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 4, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!