Dushobora kuva mu mupira tukawubarekera – KNC nyuma y’uko ikipe ye isezerewe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 23 Kamena 2019 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi akaba na nyir’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), ntiyashimishijwe n’imisifurire yaranze umukino wa ¼ wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, aho ikipe ye yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kicukiro, bakanganya igitego 1-1 bityo AS Kigali igakomeza muri ½ ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza.

Uyu mukino wihariwe na Gasogi United mu gice cya mbere cy’umukino, aho yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 14, ku gitego cyatsinzwe na Dusange Bertin mu gihe AS Kigali yishyuye ku wa 84, ku gitego cya Byumvuhore Trésor ku mupira wari utewe na Nsabimana Eric.

Nyuma y’iminota 90, umusifuzi wa kane Nizeyimana Issiaq yongeyeho iminota ine, maze ku munota wa kabiri uyu Dusange Bertin aza gutsinda igitego cyari guhesha Gasogi kongera kuyobora umukino ndetse n’icyizere cyo gukomeza kuko bari guhita bajya muri penaliti nta minota 30 yongeweho, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Iki gitego nticyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye barebye uyu mukino barimo Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), watangaje ko bibabaje kuba umuntu yategura ikipe umwaka wose agashoramo amafaranga hanyuma umusifuzi akica umukino uko yishakiye, anatangaza ko yateguye ikipe ye, AS Kigali igategura abasifuzi.

Ati “Sinzi niba ari ibi tuzahoramo, niba ari Igikombe cy’Amahoro bakabaye baduha abasifuzi basobanutse. Ntabwo mvanywemo na AS Kigali, mvanywemo n’umusifuzi. Niba bashaka ko umupira utera imbere nibakosore iyi misifurire, niba bashaka ko umupira uba umwanda nibakomeze gutya.”

“Ibi ndabivuze uzampamagara nzamwitaba. Ibi nibatabikosora dushobora kuva mu mupira tukawubarekera. Ibi ni igisebo kuri komisiyo y’imisifurire, uyu musifuzi ntiyaba mpuzamahanga asifura atya, ikipe nayirushije nayitsinze ariko umusifuzi aranyibasira.”

Abajijwe impamvu yateye icyo yise kwibasirwa n’umusifuzi, KNC yasubije ko ari ikosa rye nka Perezida (wa Gasogi United).

Ati “Urebye impamvu yabiteye, amakosa yose ba Perezida b’amakipe nitwe tuyakora, ubwo AS Kigali yateguye umusifuzi, njye ntegura umukino.’’

Nyuma yo gusezerera Gasogi United, AS Kigali iramenya ikipe bazahura muri ½ nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports n’Intare FC uri bubereho tombola kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Mumena.

Mu mu mukino ubanza, Kiyovu Sports yatsinze Intare ibitego 3-0. Undi mukino wa ½ urabera kuri Stade ya Gicumbi, aho Gicumbi FC yakira Rayon Sports yari yatsinze ibitego 7-1 mu mukino ubanza wabaye ku wa Kane.

Gasogi United ya mbere mu itsinda A rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri, izakina imikino ya Playoffs igamije gushaka amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino.

KNC watewe ishema n'imyitwarire y'abasore be, yatunguwe n'imyitwarire y'umusifuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza